Itsinda rya Urban Boyz rigizwe n’abasore babiri (Manzi James uzwi nka Humble Jizzo ndetse na Nshimiyimana Muhamed uzwi nka Nizzo Kabossi) batangiye imyiteguro yo kumurika Album nshya yabo ya karindwi (7) bise “Kigali Love.”

Urban Boyz ngo bahisemo kwamamaza Album yabo hakiri kare kugira ngo ibirori bizagende neza
Urban Boyz ngo bahisemo kwamamaza Album yabo hakiri kare kugira ngo ibirori bizagende neza



Urban Boyz n’itsinda rifite ibigwi bidasanzwe mu muziki wo mu karere k’Africa y’iburasirazuba, rikaba ryaranegukanye igihembo gikomeye muri muzika nyarwanda(Primus Guma Guma Super Star 6).

Kuri ubu, Aba basore b’abanyamujyi bari kwitegura gushyira hanze indirimbo yitwa “Kigali Love” izitirwa umuzingo wabo(Album) bateganya kumurikira abanyarwanda mu mpera z’umwaka wa 2018.

Urban Boyz n'itsinda rigizwe n'abasore babiri aribo Nizzo Kabossi na Humble Jizzo
Urban Boyz n’itsinda rigizwe n’abasore babiri aribo Nizzo Kabossi na Humble Jizzo
Urban Boyz batangiye imyiteguro yo kumurika Album yabo ya 7 yitwa "Kigali Love"
Urban Boyz batangiye imyiteguro yo kumurika Album yabo ya 7 yitwa “Kigali Love”



Humble Jizzo na Nizzo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo zikurikiwe n’abantu benshi, batangaje ko batangiye imyiteguro yo kumurikira abanyarwanda Album yabo ya Karindwi yiswe “Kigali Love” izaba yitiranwa n’indirimbo bitegura gushyira hanze vuba aha.

Mu kiganiro kirambuye Humble Jizzo (Werekeje muri USA) yagiranye n’umunyamakuru wa Touchrwanda, yadusobanuriye birambuye ibijyanye n’iki gikorwa cyo kumurika Album yabo, ndetse avuga n’impamvu bahisemo kubitangaza hakiri kare.

Humble Jizzo yagize ati: Ibintu byagiye bituma ibitaramo bimwe na bimwe bigenda nabi ni uko bitaba byarateguwe hakiri kare, Twebwe nka Urban Boyz twahisemo gutangira imyiteguro ya Album yacu hakiri kare kugira ngo izabe imeze neza, ndetse n’abantu barusheho kuzikirana ama Tariki tuzababwira, Buri gihe ibiteguwe kare bigenda neza, natwe nikubw’iyo mpamvu twahisemo kubitangaza hakiri kare kuko abantu benshi bamaze kumenyera ko Album zimurikwa mu mpera z’umwaka, natwe nicyo gihe tuzayimurikira, abantu ntibacyeke ko kuba twayamamaje tugiye guhita tuyimurika aka kanya,  icyo nakwizeza abafana ba Urban Boyz n’abanyarwanda muri Rusange ni uko tuzabakorera ibirori binogeye ijisho k’uburyo buri wese azataha yumva anyuzwe.”

Tubibutse ko Urban Boyz baherutse gushyira hanze indirimbo yitwa Mpfumbata yakunzwe cyane mu Rwanda, ndetse bakaba bafite n’izindi ndirimbo zinyuranye barimo gutegura kumurikira abanyarwanda mu minsi ya vuba.

Urban Boyz ngo bahisemo kwamamaza Album yabo hakiri kare kugira ngo ibirori bizagende neza
Urban Boyz ngo bahisemo kwamamaza Album nshya yabo hakiri kare kugira ngo ibirori bizagende neza



Humble Jizzo yatanze ibisobanuro birambuye kuri Album nshya ya Urban Boyz
Urban Boyz bafite indirimbo nyinshi zikiri muri Studio, ngo bazazishyira hanze muri uku kwezi kwa Gashyantare

KANDA HANO UREBE MPFUMBATA YA URBAN BOYZ



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU