Ibi nta wundi muntu n’umwe mubihuje mu bantu miliyari zirenga 7 zituye iyi si yacu, ibyo bisa nk’ibitangaje ariko hari ibitangje kubirusha. Kuva ku muntu wa mbere watuye kuri iyi si kugeza kuwa nyuma uzayituraho ibyo nta numwe muzabihuza, hari ibintu udashobora guhuza na mugenzi wawe uko byagenda kose

Ibintu udashobora guhuza na Mugenzi wawe uko byagenda kose

Umuntu aho ava akagera, agira ingingo izi twese tuzi, amatwi, umunwa, amaboko, amaguru n’ibindi ufite uhuriyeho n’abandi. Abantu bose bari ku isi biragoye cyane kubatandukanya cyane umwe ku wundi, tugerageza kubikora dukoresheje amazina ariko hari benshi bitiranwa, nubwo bimeze bityo kandi hari ibice by’umubiri wawe bikugira uw’umwihariko mu bantu bose batuye kuri iyi isi.




Miliyari 7 ni nke cyane ugereranyije n’umubare w’abantu bose bigeze kubaho cyangwa bazabaho. Ntukongere kumva ko usanzwe kuko ugiye kubona neza ibintu ufite ku isi uri umwe rukumbi, dore bimwe mu ibintu udashobora guhuza na mugenzi wawe, muri ibyo harimo ibi:

1. Imboni

Icya mbere mu ibintu udashobora guhuza na mugenzi wawe ni imboni, agace gato cyane k’umubiri ko mu jisho kagena urumuli rwinjira mu ijisho kugira ngo ubashe kubona neza ikintu cyaba kiri hafi cyangwa kure yawe, aka urebeye inyuma gasa n’umukara ubengerana, ubururu n’andi mabara menshi bitewe n’umuntu. Ni gato ukuntu kari ahasa nkaho ari hagati na hagati mu jisho, imboni yawe rero nta wundi muntu uyifite ku isi ahubwo igitangaje ni uko nawe imboni zawe uko ari ebyiri nazo ubwazo zidasa, ibaze umubare w’imboni ziri kuri iyi si niba buri jisho rifite iyaryo idasa n’iyindi.

2. Ugutwi

Kora ku gutwi kwawe kw’iburyo gahoro gahoro n’ikiganza cyawe, uko wumva kumeze cyangwa guteye, uburebure, ingano, ubworohe n’ibindi ntarondora wowe ubwawe umaze kwiyumvira nta wundi muntu wabyumva nawe akoze ku gutwi kwe, buri wese agomba kumva ibitandukanye n’ibyabandi kuko afite ugutwi gutandukanye kandi . Hari inganda zikora ama telephone zatangiye gutekereza ukuntu zazakora uburyo wajya ufungura telephone yawe ukoresheje ugutwi kwawe kubera ko nta wundi mu guhuje bityo bikazatuma nk’urugero ari wowe wabasha kuyitaba wenyine kuri iyi si nzima.

3. Iminwa

Munsi neza neza y’amazuru hari inyama bita umunwa igizwe n’inyama ebyiri zegeranye, ibi niko nawe bimeze ku kiremwamuntu cyose. Iminwa yawe imbere hariho utuntu duto cyane bisa nk’ibigoranye guhita utubona kuri bamwe na bamwe, ariko tumeze nk’utunyama duto cyane dutandukanyijwe hagati yatwo n’utuyira duto, ibyo rero nibyo bigira iminwa yawe itandukaniro, bigatuma ijya mu ibintu udashobora guhuza na mugenzi wawe, kuko uko ibyo biri ku yawe minwa siko biri ku ya mugenzi wawe. Mu gisirikare bajya babikoresha nk’ikimenyetso cy’ibanga, umuntu akandika maze hanyuma agasoma ku gipapuro maze kugirango haze guhita hamenyekana neza uwohereje ibarwa.




4. Ururimi

Kamwe mu duce tw’umubiri duto ariko tw’ingirakamaro ni ururimi, nirwo rudufasha gukura ibintu muri twe tukanigeza ku bandi biciye mu kuvuga, ururimi rwawe narwo ntawundi warubonana ku isi yose, imiterere yarwo utunyama duto duto dusa n’uturyamyeho nibyo utasangana undi wese ku isi yose, ikindi ni uko runifashishwa cyane mu kwerekana DNA y’umuntu imutandukanya n’abasigaye bose.

5. Ijwi

Wenda wakuze bakubwira ukuntu ufite ijwi rimeze neza neza nk’irya murumuna wawe cyangwa mukuru wawe, nawe ukumva koko ibyo bavuga ari ukuri ku buryo wumva wanamwitabira telefone ntihagire ubimenya cyangwa ngo abikeke, rero ukuri ni uko ayo majwi Atari amwe  kuko umuntu wese agira ijwi rye, ahantu ayo majwi aba atandukaniye ku bintu byinshi harimo nka frequency na intensity yayo.  Amajwi yasa nkaho asa, kandi abantu bakumva ari amwe koko ariko hari ibyuma kabuhariwe bibasha kuyatandukanya rwose kandi neza.

6. Amenyo

Amenyo yose ku isi arasa, ibara ni umweru dede iyo atarangirika kandi umubare ni 32 ku muntu ukuze, ibi ntibihinduka kandi niko biri ku bantu bose batuye iyi si, biragoye kumva ko umuntu yabura uwo bahuje amenyo mu bantu bose basigaye baba batuye isi ariko ni ukuri kandi gukwiye kwemerwa. Amenyo nayo nk’ururimi yifashishwa mu kureba DNA y’umuntu, afite uuntu aba ateye, uburyo atondetse n’uburyo aconze rimwe ku rindi, ibi nibyo bigira ayawe umwihariko.

7. Igikumwe

Umuntu wese ku ntoki zose uko ari icumi afiteho imbere ku ruhande rutari ururiho inzara utuntu tumeze nk’utuyira duto duciye ku rutoki (prints), utu nitwo dutuma umuntu agira intoki zitandukanye n’izabandi kuko nta muntu ubihuza n’abandi. Mu buryo bw’umutekano nibwo buryo bwa mbere bukoreshwa cyane, haba ku miryango y’ahantu hakomeye, telephone zihenze n’ahandi habikwa iby’agaciro gakomeye, nanone mu kubasha gutandukanya abantu mu gihugu bakoresha igikumwe kugira ngo babashe kubika imyirondoro ye kandi babashe kumutandukanya n’abandi basigaye. Umuntu wese intoki ze zirahagije ngo atandukane n’abasigaye bose ku  isi yose.

8. Ingendo

Nta gushidikanya mfite, ndabizi neza ko uri kwibaza ukuntu ingendo y’umuntu yaba ikintu adashobora guhuza nundi uwo ariwe wese, ibi rero ni ukuri cyane kuko n’abitwa ko bagenda kimwe siko baba bahuje ingendo kuko hari ibitandukanya izo ngendo nk’imbaraga ziri mu maguru n’uburyo bakandagira hasi n’ibindi. Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bukorewe ku bantu barenga 100 bwerekanye ko ingendo yonyine ihagije ngo umuntu umutandukanye n’abandi ku kigero cya 99.6%. Amashusho y’umujura ari gusohoka mu nyubako yafashwe na camera imureba mu mugongo arahagije ngo uwo mujura afatwe bitagoranye cyane hagendewe ku ngendo ye, kugenda kwawe rero ni ikintu cyawe gusa kuko nta wundi kuri iyi si nzima mugisangiye.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU