Nshimiyimana Muhamed wamamaye ku izina rya Nizzo Kabossi mu itsinda rya Urban Boyz yatangaje ibitazibagirana mu mutwe wa Nizzo, bimwe mu bihe bikomeye yanyuzemo mu mwaka wa 2017, ndetse agira nicyo asezeranya abafana ba Urban Boyz n’abakunzi be muri rusange.

Nizzo na Humble Jizzo nibo bagize Urban Boyz
Nizzo na Humble Jizzo nibo bagize Urban Boyz




Itsinda rya Urban Boyz ni rimwe mu matsinda yavugishije abantu muri uyu mwaka urangiye wa 2017 bitewe nuko umwe mu bari barigize yasezeye ku mugaragaro bamwe bagatangira guhwihwisa ko Urban Boyz bagiye gusenyuka burundu, gusa Nizzo na Humble G bahita bafata umwanzuro wo gukomeza itsinda ari babiri ndetse umusaruro wabo urimo kwishimirwa na benshi.

Nizzo Kabossi nk’umwe mu bagize itsinda rya Urban Boyz yatangaje ibitazibagirana mu mutwe wa Nizzo, bimwe mubyo atazibagirwa ku mwaka wa 2017, ndetse anagira icyo asezeranya abakunzi ba Urban Boyz muri uyu mwaka wa 2018.

Nizzo yagize ati: “2017 Yashatse kugenda nabi gusa Imana yatubaye hafi, idukiza inzitizi zose zari zitugose, abantu benshi bari baziko Urban Boyz yasenyutse burundu, gusa  byaranshimishije kuko twasubiranye ndetse tukaba turimo gukora ibikorwa biri gushimisha abakunzi bacu.”



Ibitazibagirana mu mutwe wa Nizzo
Nizzo ahamya ko umwaka wa 2017 washatse kuba mubi gusa Imana ntiyabyemera
Urban Boyz ngo bagiye kujya bashyira hanze indirimbo zigiye zirutanwa
Urban Boyz ngo bagiye kujya bashyira hanze indirimbo zigiye zirutanwa

Nizzo Kabossi yasoje avuga ko umwaka wa 2018 bazashyiramo Ingufu nyinshi, bagakora indirimbo zisumbuyeho ugereranyije niza mbere, mbese muri rusange ngo abakunzi ba Urban Boyz bitegura kubyina muri uyu mwaka.




Kanda hano urebe Mpfumbata ya Urban Boyz

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU