Kabera Arnold wamamaye mu muziki ku izina rya Sintex ni umuhanzi nyarwanda w’umunyempano ukomeje kwigarurira imitima y’abatagira ingano bitewe n’ibihangano bye bikoranye ubuhanga, akaba na mukuru wa Nkusi Arthur.

Sintex yamamaye mu ndirimbo nka Superstar, Let s Talk about love, Indoro, Nzakubona, Why n’izindi nyinshi zagiye zikundwa mu Rwanda.

Ibiteye amatsiko wamenya ku muhanzi Sintex, mukuru wa Nkusi Arthur
Kabera Arnold uzwi mu muziki nka Sintex ni umunyempano ukomeye



Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda, Sintex yatubwiye byinshi ku buzima bwe bwihariye, ndetse agira nicyo asaba abakunzi b’umuziki nyarwanda cyane cyane abafana be.

Sintex ni mukuru wa Nkusi Arthur

Sintex yabwiye umunyamakuru wa Touchrwanda ko ari uwa kabiri mu muryango wabo, Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Nkusi Arthur uzwi nka Rutura ni murumuna we.

Sintex yatangiye umuziki ryari?

Sintex kuva kera yakundaga umuziki, gusa yatangiye kuwukora by’umwuga ahagana mu mwaka wa 2013, kugeza magingo aya Sintex afite indirimbo 18.

Ese injyana ya Dancehall aririmba abanyarwanda bayakira gute?

Sintex yagize ati “Injyana yanjye abanyarwanda yarabaryoheye kubera ko bahora bansaba kubongera indirimbo zanjye.”

Ni uwuhe muhanzi afatiraho urugero?

Sintex ahamya ko ahanini ibyo akora bimuvamo, ngo nta muntu numwe abivomamo(n’Impano ye).

Ese Arthur Nation ifasha Sintex n’iki?

Sintex yasubije avuga ko Arthur Nation ari Agency yubaka ibihangano ikabibyaza inyungu ndetse ikanategura ibitaramo n’ibindi bintu bicuruzwamo ibihangano.

Nkusi Arthur ni murumuna wa Sintex
Nkusi Arthur ni murumuna wa Sintex



Ni ikihe kintu kibi Nkusi Arthur yagukoreye ukarakara?

Arnold yagizr ati “Arthur ntacyo yankoreye ngo kimbabaze”

Ese ugira umukunzi?

Sintex nta mukunzi agira

Ukunda kurya iki mu buzima busanzwe?

Sintex akurya umuceri, ibishyimbo, na Avoca.

Ubutumwa yageneye abakunzi be

Sintex yavuze ko Abakunzi be bafatanyije n’Imana aribo bamushigikira mu kurushaho gukora neza muzika ndetse no gutera imbere bityo  ngo icyo yababwira ni uko abubaha ndetse anabakunda cyane.

Sintex ngo akunda ndetse akanubaha abakunzi be
Sintex ngo akunda ndetse akanubaha abakunzi be




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU