Umunyempano ukunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda, The Ben ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’amavuko amaze ku isi ya rurema.

Ubusanzwe amazina ya The Ben ni Mugisha Benjamin, yavutse ku itariki ya 9 Mutarama 1988, avukira i Kampala muri Uganda, Ni mwene Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi. The Ben ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya RnB/Pop.

Ni uwa kabiri mu muryango w’abana 6 barimo nka Danny (nawe w’umuhanzi n’ubwo atigeze amenyekana mu Rwanda), Green P (nawe uzwi mu buhanzi nyarwanda) kuko aririmba mu itsinda rya Tuff Gangz n’uwitwa Inoc n’abandi.

Buri mwaka, Tariki ya 09 Mutarama The Ben yizihiza isabukuru y’amavuko, muri uyu mwaka wa 2017, uyu munyagikundiro yari yujuje imyaka 30 y’amavuko.

Abahanzi nyarwanda banyuranye, n’ibindi byamamare bikomeye ndetse n’abakunzi be benshi bamwifurije kugira umunsi mwiza, ndetse barushaho no kumusabira umugisha ku Mana kugira ngo akomeze gukura ajye Juru.



The Ben ni umuhanzi w'umunyagikundiro ndetse w'umunyempano ukunzwe mu Rwanda
The Ben ni umuhanzi w’umunyagikundiro ndetse w’umunyempano ukunzwe mu Rwanda
The Ben yizihije isabukuru y'imyaka 29 y'amavuko
The Ben yizihije isabukuru y’imyaka 30 y’amavuko

AMATEKA Y’UBURYO THE BEN YATANGIYE UMUZIKI

Iby’ubuhanzi The Ben yabihereye mu muryango aho yakuze akundishwa n’ababyeyi be gusenga cyane. Byatumye ajya muri Korali aho yari ari kumwe n’abandi bahanzi bamenyekanye nka Meddy, Lick Lick na Nicolas.




Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni Amaso ku Maso. Iyi ndirimbo yayisohoye mu mwaka wa 2008, nyuma y’izindi nyinshi zimenyekanye cyane yari yararirimbiyemo Tom Close nka ‘Si beza’ na ‘Mbwira’.

Nyuma yaje gukora indirimbo nka Uzaba Uza (yaririmbanye na Roger), Wirira, Imfubyi, Wigenda, Uri he, Sinzibagirwa, Amaso ku Maso, Amahirwe ya Nyuma, Zoubeda n’izindi zari kuri Album ye ya mbere yise ‘Amahirwe ya Mbere’ yashize hanze mu Kwakira 2009.

Nyuma yaho yaje no gushyira hanze indirimbo nka Ese Nibyo n’izindi nyuma aza kwerekeza muri Amerika aho yaje gukomereza ubuhanzi bwe akorana indirimbo ‘Turi Kumwe’ n’umwe mu batunganya indirimbo ari we Mike Ellison, ndetse kugeza magingo aya aracyibereye muri USA gusa ajya aza mu Rwanda agakora ibitaramo akongera akagenda.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZINYURANYE ZA THE BEN ZIKUNZWE CYANE MU RWANDA NO MURI AFRICA




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU