Jihadi kingpin Abu Omer, icyihebe cyo mu mutwe wa ISIS cyari kimenyerewe mu bikorwa byo guca imitwe abagaragaweho ubutinganyi cyatawe muri yombi, aho cyafatiwe mu mugi wa Mosul.

Icyihebe cyari cyaribasiye abatinganyi kibaca imitwe cyatawemuri yombi



Ni nyuma y’aho abatuye muri uyu mugi batungiye agatoki igisirikare cy’iki gihugu icyo cyihebe cyari cyihishe. Iki cyihebe cyari kizwi ku kazina ka White Beard cyahungiye muri Iraq nyuma y’amahano cyakoze yo guca imitwe abatinganyi cyarangiza kikabishyira ku karubanda.Ibi byagishyize mu mazi abira kuko ibihugu bikomeye nka Leta zunze ubumwe z’Amerika byatangiye kugihiga bukware.

Abu Omer yagaragaye kenshi mu bikorwa byo kwica abatinganyi aho we n’itsinda bakoranaga bakoranyaga abatinganyi bafashe bakifata amashusho bari kubaca imitwe.

Icyihebe cyari cyaribasiye abatinganyi kibaca imitwe cyatawemuri yombi



Benshi mu baryamana bahuje ibitsina Omer yagiye cyica yabasangaga aho babaga bakoraniye, ndetse rimwe na rimwe abakozi be bagashimuta abatinganyi bakabahuriza hamwe bakabica babaciye imitwe cyangwa bakabicisha amabuye.

Amashusho yamamaye hirya no hino ku isi ni ayafashwe muri Werurwe 2015 ubwo yacaga imitwe abatinganyi 3 yari yafashe.

Icyihebe cyari cyaribasiye abatinganyi kibaca imitwe cyatawemuri yombi
Jihadi kingpin Abu Omer



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU