Nshimiyimana Muhamed uzwi nka Nizzo {Urban Boyz} yashyize hanze ifoto yigize nk’abakobwa maze abakunzi be batangira gucika ururondogoro.

Nizzo ukunzwe cyane mu itsinda rya Urban Boyz ntago asanzwe azwiho gushyira hanze amafoto asekeje, gusa kuri ubu iyo yashyize kuri Instagram ikomeje gusetsa imbaga nyamwinshi.

Nizzo Kabossi aririmbana na Humble jizzo muri Urban Boyz
Nizzo Kabossi aririmbana na Humble jizzo muri Urban Boyz



Uyu munyagikundiro yifashishije Instagram ye ikurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 75,000 yashyizeho ifoto yihinduye nk’abakobwa maze yandihako amagambo agira ati “?iyomba umukobwa buriya ???”

Abakunzi be bagiye batanga ibitekerezo bagaragaza ko bisekeje cyane, bamwe bati “Warikubura umugabo,” “Warikuba ubishye,” “Hhhhhh abatipe barikukugira nkuko ugira bashiki babo,” “Ba Safi bari kukurwanira,” Abandi bati “Ntawarikugukira woe nizzo,” “warikuba uri icyuki,” “Incwiii nakucyi bikaze,” “Wasang wari kuba ufite umpanga nka shaddyboo,” “warikuba uba muri Urban Girls.”

Nshimiyimana Muhamed uzwi nka Nizzo ni umuhanzi w'umunyagikundiro
Nshimiyimana Muhamed uzwi nka Nizzo ni umuhanzi w’umunyagikundiro



Nizzo Kabossi yashyize hanze ifoto ameze nk'abakobwa
Nizzo Kabossi yashyize hanze ifoto ameze nk’abakobwa
Abantu benshi basekejwe n'ifoto ya Nizzo yigize nk'abakobwa
Abantu benshi basekejwe n’ifoto ya Nizzo yigize nk’abakobwa
Nizzo yanashyize hanze ifoto yigize nk'umusaza
Nizzo yanashyize hanze ifoto yigize nk’umusaza




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU