Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2018, abashinzwe gutegura irushanwa rya Miss Rwanda batangije urugendo rwo gushakisha umukobwa uzavamo Nyampinga w’u Rwanda 2018, agasimbura Iradukunda Elsa.

Ni urugendo bahereye mu ntara y’amajyaruguru, akarere ka Musanze, aho bakoze amajonjora y’abakobwa 6 bazahagararira intara y’amajyaruguru muri iri rushanwa.

Abakobwa 19 nibo biyandikishije muri iyi ntara, gusa 10 bonyine ni bo babonye amahirwe yo guhatana kugira ngo hatorwemo abakobwa 6. Muri abo 10 bahatanye harimo Umuhoza Linda, Irebe Natacha Ursule, Umutoniwase Paula, Ingabire Divine, Ibuka Ines Carine, Usanase Shamim Irene, Ishimwe Belly Stecy, Ishimwe Henriette, Mutoniwase Alpha Buyinza na Umutesi Nicole.



Abakobwa bemerewe guhatana babanje kwipimisha ibiro n’uburebure hanyuma bakurikizaho icyiciro cyo guhatwa ibibazo n’abagize akanama nkemurampaka kugira ngo bapime ubumenyi bwabo.

Nyuma y’iki gikorwa, abagize akanama nkemurampaka bahise bajya kwiherera maze bagarutse batangaza ko Usanase Shamim Irene, Ishimwe Belly Stecy, Umuhoza Linda, Ingabire Divine, Irebe Natacha Ursule na Umutoniwase Paula aribo batoranyijwe kuzahagararira intara y’amajyaruguru

Miss Elsa Iradukunda yari yaje kwihera ijisho
Miss Elsa Iradukunda yari yaje kwihera ijisho
Abakobwa babanje no guseruka imbere y'abagize akanama nkemurampaka
Abakobwa babanje no guseruka imbere y’abagize akanama nkemurampaka

Aha bari barimo guhatwa ibibazo
Aha bari barimo guhatwa ibibazo



Aha bari barimo guhatwa ibibazo Aha bari barimo guhatwa ibibazo



Aba nibo bemerewe kuzaserukira intara y'amajyaruguru
Aba nibo bemerewe kuzaserukira intara y’amajyaruguru



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU