Hagaragaye impinduka mu ngengabihe y’irushanwa ry’igikombe cy’Intwari. Ku busabe bw’amakipe azitabira igikombe cy’Intwari uyu mwaka wa 2018, imikino izatangira mu mpera z’iki cyumweru turimo.



APR FC iratangira ihangana na Police FC, amakipe yombi y’abashinzwe umutekanoAPR FC iratangira ihangana na Police FC, amakipe yombi y’abashinzwe umutekano

Tariki 1 Gashyantare 2017 nibwo hazakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cyo kuzirikana intwari z’u Rwanda mu mupira w’amaguru cyateguwe n’ Urwego rw’igihugu rw’intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe rufatanyije n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Byari biteganyijwe ko ritangira tariki 23 Mutarama 2018 ariko amakipe yasabye ko ryatangira mbere bakabona iminsi ihagije yo kuruhuka no kwitegura neza imikino ikurikiraho.

Ingengabihe nshya y’imikino y’igikombe cy’Intwari:

Imikino izatangira mu mpera z’iki cyumweru, kuwa gatandatu tariki 20 Mutarama 2018 amakipe ya APR FC na Police FC zitangire zikina kuri uwo munsi.

Ata makipe azakina iri rushanwa azaboneraho kumenyereza abakinnyi babo bashya nka; APR FC ifite Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Iranzi Jean Claude na Byiringiro Lague, Rayon sports ifite Yassin Mugume, Shaban Hussein Tchabalala na Crist Mbondi naho AS Kigali ifite Fuadi Ndayisenga.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU