Impunzi zigera ku ibihumbi 6 by’abaturage byahungiye mu Burundi bivuye muri Congo aho abagera kubihumbi 4  bashyizwe mu nkambi ya  Rumonge naho ibihumbi 2 bakaba bashyizwe mu nkambi ya Makamba.

Impunzi ibihumbi 6 ziri kuva Congo zerekeza mu Burundi



Muri uru rugendo abaturage benshi bavaga muri Congo berekeza mu Burundi bavugaga ko muri bo harimo n’impunzi z’Abarundi zari zarahungiye muri Congo mu myaka ine ishize ariko bakaba nabo bongeye gusubira mu gihugu cyabo kubera umwuka w’intambara utari mwiza urangwa muri iki gihugu.

Ibyatangajwe na bamwe mu bayobozi b’Uburundi bigera ku kinyamakuru Touch Rwanda.com  bivuga ko kuri ubu mu Burundi hari umutekano wuzuye dore ko bavuga ko izi mpunzi zose biteguye kuzakira neza.

Bavuga ko ahanini aba baturage  bahunze umwuka utari mwiza uri kurangwa muri Congo uba watewe naba Mai mai ndetse n’ ingabo za Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Umuryango wita kumbabare n’impunzi UNCHR uvuga ko bazafasha by’umwihariko izi mpunzi kandi bakaba bamaze no kubategurira aho baza kuba bari byagateganyo.




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU