Nyuma y’uko abaturage bo mu karere ka Gicumbi basabye umuriro uhagije ngo bamaze imyaka 3 bahawe umuriro udafite ingufu ku buryo ushobora kubakorera bimwe mu bikorwa biri ngombwa mu buzima busanzwe, no kuwu saranganya. 



Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Muko mu karere ka Gicumbi baravuga ko bamaze imyaka itatu bahawe umuriro w’amashanyarazi udafite ingufu ku buryo badashobora kuwukoreraho ibyo bashaka birimo nko gusudira cyangwa gukoresha ibyuma bisya imyaka.

Aba baturage basaba umuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe igufu REG kubaba umuriro ufite ingufu aho kugumana uwo bita uwa nyirarubeshwa babona utabageza ku iterambere bifuza vuba.

Umuyobozi wa REG ishami rya Gicumbi Fulgence Nkundabakuze yemera ko batanze muri aka gace ka Muko ubwoko bw’umuriro udafite ingufu zihagije ariko ngo muri uku kwezi kwa mbere umwaka wa 2018 kurarangira bahawe umuriro bifuza.

Uretse kuba aba baturage bavuga ko bahawe umuriro bita ko udafite ingufu hari n’abavuga ko umuriro wagiye ujyanwa mu bice bituyemo abishoboye cyangwa abifite nyamara hari n’abandi ngo bafite ubushobozi bwo kuwuzana mu ngo zabo; ibyo bamwe bita ikimenyane cyakoreshejwe.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU