Uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports Nshuti Savio, ubu yatangiye gukora imyitozo mu ikipe ya APR aherutse gusinyira mu rwego kwitegura umukino ukomeye APR izakina na Rayon Sports.

Imyitozo kuri Nshuti Savio muri APR irarimbanyijwe



Umukinnyi wamamaye cyane ubwo yakiniraga ikipe ya Rayon Sports Savio Nshuti  yatanzweho akayabo ka miliyoni 30 z’amafaranga y’ u Rwanda kugira ngo abashe gusinyira APR FC maze atangire kuyikinira dore ko yishyuye miliyoni 26 AS Kigali kugira ngo basese amasezerano bagiranye n’uyu musore.

ubusanzwe uyu Nshuti Savio amenyerewe nk’umukinnyi wataka asatira izamu dore yabashije no kwitwara neza igihe yakiniraga ikipe ya Rayon Sports.

Ikipe ya APR ikaba yishimiye umukino wayo igiye guhiriramo na Rayon Sports, aho ivuga ko izakina uy’umukino neza kandi ikanawutsinda kubera bamwe mu basore nka Nshuti Savio wanayikiniye, kuko azi ikipe ya Rayon Sports bityo bikazamworohera kuyitsinda.

Mu myitozo uy’umusore yagaragayemo yabaga ari kumwe  nabagenzi be basanzwe bakomeye muri iy’ikipe ya APR aribo:Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Iranzi Jean Claude bakaba bavuga ko imbaraga zabo bombi zizagira aho zigeza APR kandi hakomeye cyane.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU