Umugabo umwe yari afite abagabo babiri bamusenyera urugo ariko we atabizi, nuko umunsi umwe aza kubwira umugore we ati: “uyumunsi mfite gahunda saa sita, sindi buze.” Umugore ati ntacyo cheri, aba ahamaye ba bagobo babiri, umwe amuha gahunda ya saa saba (13:00) undi amuha gahunda ya saa Cyenda (15:00).

Nuko uwo yahaye iya 13:00 arayica aza saa 14:20, hashize umwanya umugabo we aragaruka arakomanga, umugore arungurutse asanga n’umugabo we, ahita afata cyakigabo agishyira mu mufuka arahambira, arangije akingurira umugabo we.



Urumva amasaha yari yagiye, wa mugabo wa kabiri we aza yubahirije isaha, nawe arakomanga nuko umugore asohoka kureba ati karibu nogufata wa mufuka.  Niko kumuha umufuka urimo cya kigabo awukorera uwo mugabo wari uje, ati hari umuntu wasize ibintu byawe aha nari ntangiye kwibaza ahobirara.

Uwo mugabo nawe kuko yabonaga nyirurugo ntiyazuyaje no guhita yikorera, ati mwakoze kumbikira arasohoka, ageze munsi y’urugo akubita hasi arigendera. Hashize akanya  abashinzwe isuku baba barahageze bati ninde wataye imyanda hano! Mu guhambura basanga umugabo yavunaguritse bahita bamujyana kwa muganga.

Umwe wamwikoreye aza kumva inkuru y’uko kanaka ari mubitaro maze ajya kumusura, akimubona ati ni impanuka? Undi ati hoya sha, ni wa mugore wa ntuza nari nagiyeyo kugira uko nigenza umugabowe ahita aza, niko guhita anshyira mu mufuka, nyuma baranyikorera bajya kunta. Undi araseka cyane!!!! Hihiiii  hihii! Ati nijye, yampaye isaha nje nsanga umugabo we arahari, nuko ampa umufuka ati ni ibintu bagusigiye aha. Nahise  nikorera maze mbita munsi y’urugo. Bose barasekaaaa!!! (UMWE ATI UZIKO UFITE IMBARAGA UNDATI NAWE URAREMEREYE )



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU