Ubushakashatsi bw’abongereza bwatangaje zimwe mu impamvu zatuma umusore abengwa n’umukobwa bitewe n’imyifatire cyangwa imyitwarire ye ya buri munsi, nkuko bigaragara muri ino nkuru kuburyo burambuye.

Mu buzima busanzwe bwa muntu igitsina gore kirakundwa kandi cyikanubahwa cyane bitewe n’uburyo Imana yabaremanye imbaraga zo kugusha igitsina gabo mu buryo bworoshye cyane.



Uyu munsi taliki ya 26/ Mutarama ikinyamakuru Touch Rwanda twabateguriye ibintu 5 by’ingenzi bishobora kuba byatuma umusore abengwa mu gihe cyo kurambagiza uwo yazabana nawe.

  1. Kwiyemera: iyi mvugo “kwiyemera” akenshi ikunda gukoreshwa iyo bavuga nk’umuntu wirata ibyo adafite, cyangwa umuntu uvuga ko afite ibintu runaka kugirango abantu bamutinye ko ari umuntu ukomeye mu buryo runaka.
Imyitwarire y'umusore nirwo rufunguzo rwo kwiyegurira umutima w'umukobwa
Imyitwarire y’umusore nirwo rufunguzo rwo kwiyegurira umutima w’umukobwa

Nkuko rero byagaragaye akenshi muri sociyete zitandukanye, burya abakobwa bakunda abantu babereka ibikorwa, bityo abasore bagenda bababeshya bigatuma babengwa bitewe nuko birase imitungo badafite. Umukobwa kandi burya ntakunda umusore ukunda kugenda yivuga ati: “mfite ibi n’ibi.” Kuko burya bajya bavuga ngo ibikorwa biruta amagambo.

  1. Kurakara cyane: abantu benshi usanga bafite imico itandukanye, aho usanga hari abakunda guhora bisekera abandi ugasanga bahora barakaye bitewe na kamere zabo bwite.

impamvu 5 zatuma umusore abengwa n’umukobwa mu gihe cyo kurambagiza

Umukobwa rero ntakunda umusore uhora urakaye, ahubwo abashaka umuntu uhora amusekera. Ibi akenshi na kenshi byagiye bigaragara cyane aho abenshi bakunze kubyita ngo: “care” mu indimi z’amahanga kuko burya ntibyashoboka ko buri munsi ugiye guhura n’uwo ushaka kuzagira umugore ukagenda urakaye, bituma agufata nk’umuntu w’umugome bityo akumva ko nimunabana aruko bizaba bimeze.

  1. Kumuhisha amabanga yawe: akenshi usanga abantu baba babitse amabanga imitwaro iremereye cyane aho usanga abanyarwanda bavuga ko ibanga ari irya babiri gusa. Iyo umukobwa rero utamuganiriza cyane rimwe na rimwe ngo umubwire n’amabanga yawe bituma yumva ko utamwizera, kandi burya biba byiza iyo yumva ko hari byinshi azi kubuzima bwawe cyangwa byinshi mu mabanga yawe.

Iyo ufite umukunzi rero murambagizanya biba byiza iyo umubwira amabanga yawe kandi nyuma yo kumubwira amabanga yawe, byaba ari nibisaba inama ukamwumva cyane ibimuturukamo kandi ukanabiha agaciro, bituma yumva ko ari umuntu ukomeye kandi yagize n’uruhare kubuzima bwawe.



  1. Kwambara nabi: iyo bavuze kwambara neza abenshi bumva kwambara ikoti na karuvate, hoya kwambara neza ni igihe uba wamabye imyenda myiza iyariyose, kandi isukuye. kwambara neza rero ni kimwe mu bintu bituma umuntu agaragara neza ndetse akanagaragara nk’umuntu wiyubashye ntagaragare nk’inzererezi.

impamvu 5 zatuma umusore abengwa n’umukobwa mu gihe cyo kurambagiza

Iyo umukobwa rero abona utambara neza bimutera kutiha icyizere kuko aba abona ko ushobora kuba urumukene, bityo akumva ko azabaho nabi igihe azaba yamaze kuba uwawe ibihe byose.

1.kudasenga: umukobwa w’umutima kandi wubaha Imana, niwe mukobwa uba uzanabasha kuzubaka urugo rugakomera. Bityo rero abakobwa bakunda abasore basenga kandi bakunda Imana kuko butya ngo nibo bavamo abagabo bazaharanira ishema ry’urugo rwabo.

impamvu 5 zatuma umusore abengwa n’umukobwa mu gihe cyo kurambagiza

Umukobwa rero iyo abona ko ur’umupagani atangira gucyeka ibintu byinshi bitandukanye, aho usanga avuga ko ushobora kuba uri umunyabyaha mu buryo butandukanye, ariko iyo usenga yumva ko uri umunyakuri kandi ukaba intungane muri byose.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU