Irakoze Vanessa ukomoka mu ntara y’amajyepfo akarere ka Nyanza Umurenge wa Busasamana yagaragaje ko kuba yifitiye ikizere bizatuma abanyarwanda bamushyigikira.

Muri Miss Rwanda 2018 umukobwa Irakoze Vanessa akomeje kwitwara neza, aho yavuze ko yashimishwa cyane no kwegukana ikamba, kuko ngo yibonamo ubushobozi bwo kuzazamura ibendera ry’igihugu mu kwimakaza umuco nyarwanda.

//pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js

(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});

Mu kiganiro na Touch Rwanda.com Irakoze Vanessa yavuze ko afite ubushake bwinshi bwo kuzegukana ikamba bitewe no kuba yifitiye ikizere.

Ibi yabivuze muri ay’amagambo ati: “abanyarwanda burya nabo bazi gushishoza niyo mpamvu batora umuntu babona ushoboye kandi wifitemo ikizere gikomeye”

Umunyamakuru yahise amubaza niba kuba abanyarwanda batora umuntu babonamo ikizere, amubaza niba we haricyo yifitiye maze asubiza agira ati: “yego, nizeye ko abanyarwanda bangiriye ikizere nta zigera mbatenguha”

Twahise tumubaza uburyo umuntu yamushyigikira, maze adubiza avuga ko kugirango umushyikire ko arukwandika ijambo Miss ukandika umubare 5 maze ukohereza kuri 7333, ukaba uramushyigikiye.

Ubusazwe Irakoze Vanessa yatubwiye ko ar’umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo ahazwi nka SFB ubu yahindutse CBE.

//pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js

(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU