Uwahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana  yagizwe Umujyanama wihariye wa Dr. Hamadoun Touré muri Smart Africa.

Jean Philbert Nsengimana yagizwe Umunyamabanga wa Smart Africa



Smart Africa ifite icyicaro i Kigali yashyizweho muri 2016,ikaba ihuriyemo ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika n’indi miryango iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu, umuyobozi wayo mukuru akaba ari Dr. Hamadoun Touré.

Abitangaza ku rukuta rwe rwa Twitter, JP Nsengimana yanditseho ko ari ‘Umujyanama wihariye muri Smart Africa’. Perezida Kagame niwe ukuriye inama y’ubutegetsi ya Smart Africa aho yemeje ko imyaka icumi iri imbere uhereye mu 2016 igomba kuba igihe cy’iterambere ry’umugabane wa Afurika binyuze mu ikoranabuhanga.

Jean Philbert Nsengimana wabaye Minisitiri w’Ikoranabuhanga yinjiye mu Guverinoma mu 2011, agirwa Minisitiri w’Urubyiruko. Mu 2012 iyi Minisiteri yahujwe n’iy’Ikoranabuhanga, ahabwa kuyiyobora. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikoranabuhanga n’itumanaho.

Mu byo Smart Africa igamije harimo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, kwegereza abaturage ikoranabuhanga by’umwihariko internet y’umurongo mugari, gukorera mu mucyo binyuze mu ikoranabuhanga hagamijwe iterambere rirambye.

Ubunyamabanga bwayo nibwo bukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’intego zashyizweho n’inama ya Transform Africa, harimo nko gukusanya miliyari zigera kuri 300 z’amadolari ya Amerika azashorwa mu ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika bitarenze mu 2020.



Dr Hamadoun Touré, uwo Nsengimana abereye Umujyanama, yahoze ayobora Ikigo Mpuzamahanga mu Itumanaho (ITU), nyuma aza gutorerwa kuyobora ’Smart Africa’ mu nama yahuje akanama k’ubuyobozi bwa gahunda ya Smart Africa yateranye ku wa 21 Ukwakira 2015 iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Impinduka zakozwe na Perezida Kagame ku wa 6 Ukuboza 2017 nizo zasize Nsengimana Jean Philbert akuwe muri Guverinoma yari amazemo imyaka itandatu asimburwa na Rurangirwa Jean de Dieu.

  • Irebere indirimbo COME CLOSER ya D Chriss ft Aime Bluestone

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU