Umutoza Jeannot Witakenge niwe wahawe akazi ko kuba umutoza wungirije muri Rayon Sports asimbuye Nyakwigendera Ndikumana Hamad katawuti witabye Imana ku I taliki ya 15 Ugushyingo 2017.



Nubwo byari bimaze igihe bivugwa ko uyu mugabo ari mu biganiro na Rayon Sports, amakuru atugeraho kandi yizewe ni uko uyu mugabo uzite ubwenegihugu bwa RD.Congo yamaze guhabwa akazi ko kuba umutoza wungirije umutoza mukuru Karekezi Olivier muri Rayon Sports.

Umutoza Witakenge Jeannot aherutse kwirukanwa mu ikipe ya O.C Muungano FC yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze guhabwa akazi ko gusimbura Katauti kugirango afatanye n’umutoza mukuru wa Rayon sport Karekezi Olivier mu mikino ya Shampiyona ndetse na CAF Champions League bazakina mu minsi rimbere.

Uyu mutoza w’ungirije Witakenge Jeanot yakiniye ikipe ya Rayon sports imyaka itatu kuva 1996-1999 aho yagize n’amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Muri 1999 yajyanye n’Amavubi mu gihugu cy’u Bubiligi aburirwa irengero asa nk’uretse umupira kugera 2001 ubwo yagarutse muri Rayon sports ayikinira umwaka umwe, ahita yerekerekeza muri Lupopo yo muri RDC.



Witakenge yahagaritse gukina umupira w’amaguru mu mwaka wa 2009 ahita yerekeza mu kazi k’ubutoza aho muri Congo, none ubu abonye akazi mu ikipe ya Rayon Sports.

Tariki 18 Ukuboza 2018 nibwo umutoza mukuru wa Rayon sports Olivier Karekezi yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sport ayisaba ko yagira umutoza w’ungirije wari umutoza usazwe ari uwa Phisique Lomami, ariko biranga biba ibyubusa kuko uyu mutoza atigeze asubizwa n’ubuyobozi bw’ikipe ku baruwa irambuye yari yanditse isaba icyo kifuzo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU