Ababyeyi bo mu nkambi ya Nyakivale batangiye gutera hejuru bavuga ko batishimira ko abana babo bari kunyagwa na Rugema Kayumba ushinjwa kunyaga abana bakiri bato mu gihugu cya Uganda, bajyanywa muri RNC nta bwumvikane hagati yabo n’ababyeyi babo.

Kayumba Rugema arashinzwa kunyaga urubyiruko arujyana mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa.



Ni mu mpera z’iki cyumweru  dusoje nibwo ababyeyi bo mu nkambi ya Nyakivale batangiye gutera hejuru bavuga ko batishimira ko abana babo bari kunyagwa ngo batozwe imirimo ya gisirikare kugirango bazajyanywe muri Irak mu mirimo y’ umutekano.

Ubwo police ya Uganda ikorera k’umupaka wa Uganda na Tanzania yafata aba bana bagiye kwambutswa, nibwo Kayumba Rugema yavumbuwe ko yaba ashaka kujyana ab’abana mu gisirikare, kandi we yarabatwaye abeshya ababyeyi babo ko bagiye gushakirwa akazi keza muri Irak.

Rugema Kayumba kandi bivugwa ko iki ari icyaha cyagakwiye guhanwa amategeko, ababyeyi bo bavuze ko basaba leta ya Uganda ko yajyana uyu mugabo imbere y’ubugenzacyaha kugirango asobanure ibiri hagati ye Gen.Kayumba Nyamwasa washinze RNC.

Kayumba Rugema arashinzwa kunyaga urubyiruko arujyana mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa.

Amakuru agera kuri Touch Rwanda.com avuga ubusanzwe uyu mugabo ari umwinshywa wa Kayumba Nyamwasa, akaba ayaraje gusigirwa RNC ikorera muri Uganda avuye mu gihugu cya Nourvege.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU