Muri Kenya, Dr Tatu Kamau yikomye ubutegetsi asaba ko umugenzo wo gusiramura abakobwa (female genital mutilation – FGM) umaze imyaka mike uvanyweho wasubizwaho ndetse ukemerwa n’amategeko.

Dr Tatu Kamau ashyigikiye umugenzo w' isiramurwa ry' abakobwa



Ni mu kirego uyu muganga Tatu Kamau yashyikirije Urukiko Rukuru rwa Machakos asaba ko umugenzo wo gusiramura abakobwa wasubizwaho ndetse ukemerwa n’amategeko y’aho muri Kenya, ibi akaba abivuga ashingiye ko umukobwa umaze kugera mu myaka y’ubukure akwiye guhabwa uburenganzira bwo gukora icyo ashaka.

Umugenzo wo gusiramura abana b’abakobwa n’ubwo waciwe muri Kenya, mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu imiryango itari mike iracyawukurikiza, Dr Kamau akavuga ko igikwiye ari ukuwukora nk’uko no mu bindi bihugu bigenda, umukobwa ubyifuza agasiramurirwa mu bitaro.



Mu rukiko aho Dr Tatu Kamau yashinjaga Leta ya Kenya asaba ko uwo mugenzo wagumishwaho, yiyama kandi bikomeye abanyepolitike n’abandi bashaka ko uwo mugenzo uhagarikwa burundu, ibi akaba yabishimangiraga agira ati :“Ku mugore numva binteye ubwoba mu gihe inteko nshingamateko ishobora gutegeka icyo nkora n’icyo ntakora. Igihe inteko nshingamategeko yakuraho uyu mugenzo cyangwa igakora ibindi bihabanye aho bukera n’ejo bundi bazakurahoa amadini. Umukobwa akwiye gukingigwa mu myanzuro yose afata, ntakwiye gukora ku ngufu ibyo atiteguriye”.

Dr Kamau we kubwe yumva ko ngo guhagarika uyu mugenzo wo gusiramura abakobwa bisa no kubakumira, mu gihe abahungu bo bagifite ubwisanzure bwo gusiramurwa, kandi ko ngo abawurwanya ari abatazi akamaro kawo.

Ku barwanya uyu mugenzo bo babona ko ukumiriwe wafasha benshi kuko hari abana b’abakobwa bapfa mu gihe nk’iki cy’ isiramurwa ry’abakobwa.

Amategeko ya Kenya yihaniza bikomeye iby’uyu mugenzo ndetse n’uwafashwe awukora arahanwa.



IREBERE HANO INDIRIMBO COME CLOSER YA D CHRISS NA AIME BLUESTONE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU