Muri Kenya, umugabo utatangajwe amazina arashinjwa igikorwa kigayitse kandi gifatwa nk’icya kinyamaswa aho aregwa gusambanya ihene 2 z’umuturanyi nyuma akaza no kuzica.

Umugabo arashinjwa gusambanya ihene 2 yarangiza akazica



Mu rukiko rw’ahitwa Kangundo mu burasirazuba bwa Nairobi, ubwo yaburanaga, umwe mu bashinja uyu mugabo yazanye bimwe mu bice by’umubiri by’izi hene abyereka urukiko nk’ikimenyetso cyerekana ko uyu mugabo ahamwa n’ibi byaha byo guhohotera no kwica izo hene.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru BBC avuga ko uyu mugabo w’imyaka 35 akimara  gusambanya izi hene yahise azica.

Uru rukiko rukaba rwategetse ko uyu mugabo waburanaga yajyanwa gusuzumwa, nyuma yo kubwira umucamanza ko yatotejwe n’abapolisi bamufunze.

Muri Kenya, icyaha cyo guhohotera inyamaswa kikaba gihanishwa igifungo cy’imyaka 14.  Uyu mgabo uregwa gusambanya no kwica ihene 2 akaba aje akurikira undi uherutse gufungwa azira gusambanya inkoko, ibi bikaba byarabaye mu Kwezi kwa Werurwe  umwaka ushize wa 2017.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU