Kim Kardashian na Kanye West bagaragaje izina ry’umwana baherutse kunguka mu mryango wabo wavutse mu ntangiriro ziki cyumweru abyawe n’undi mugore baribaratereje kubatwitira iyi nda kugeza ivutse kubera ikibazo Kim Kardashian yagaragarijwe n’abaganga ko afite mu nda nyuma yo kwibaruka umwana wa Kabiri.

Kim Kardashian na Kanye West bise umwana wabo izina ry'umujyi



Izina ry’uyu mwana w’ibi byamamare bibiri byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, barimwise bamwitiriye umwe mu mujyi ukomeye wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Kim Kardashian ni we watangaje bwa mbere inkuru y’uko bibarutse umwana ukurikira abandi babiri basanganywe binyuze mu itangazo yasohoye ku wa 15 Mutarama 2017. Yavuze ko bishimiye kwakira “umwana w’umukobwa ufite ubuzima budafite ikibazo na kimwe kandi mwiza”.

Kim Kardashian na Kanye West bise umwana wabo izina ry'umujyi

Uyu mugore yongeye kwandika ku rubuga rwe rwa Instagram ahishura izina ry’uwo mwana bahisemo kwitwa “Chicago West”.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Kim Kardashian yatangaje ko byamugoye kuba ari umubyeyi utaragize amahirwe yo kwitwitira umwana we ariko ngo ni amaraso ye n’umugabo we nubwo bateresheje intanga kandi uwabibafashijemo ngo nta kibazo na kimwe bagiranye.

Kim Kardashian akomeje gutangaza amagambo ashimira umubyeyi wemeye ko bamutsera intanga akabafasha gutwita inda ya Gatatu y’umwana wabo bise Chicago west ubu wamaze kwiyongera ku bandi bana babiri bari basnzwe.



Kim Kardashian na Kanye West bise umwana wabo izina ry'umujyi

Yagize ati “Dufitanye umubano wihariye n’umubyeyi wemeye kudutwitira, twaramwizeye muri iyi nzira yose. Nshimishijwe cyane n’iterambere mu ikoranabuhanga rya none no kuba ibi bintu ubwabyo bisigaye bishoboka. Ntabwo ari ibya buri wese, ariko rwose nishimite gutwitirwa, ni ibihe byiza naba naragize mu buzima bwanjye.”

Yongeyeho ati “Kubona amahirwe yo kugira umuntu udutwitira byari ibidasanzwe kuri twe kandi yatumye dukabya inzozi zo kwagura umuryango wacu”.

Kim Kardashian yanagaragaje ko bifuza ko umwana wabo yamenyekana cyane ku kabyiniriro ka “Chi” bisomwa nka ‘Shy’.

Kim Kardashian na Kanye West bise umwana wabo izina ry'umujyi

Impamvu nyamukuru batangaje mu guhitamo izina Chicago ry’uyu mwana ni uko Ise umubyara Kanye West yavukiye akanakurira mu mujyi witwa iri zina wo muri Leta ya Illinois.

Kanye West na Kim Kardashian basanzwe bafitanye abana babiri aribo North “Nori” West w’imyaka ine na Saint West ufite imyaka ibiri.  Umubano ukomeye hagati yabo watangiye muri Mata 2012 nyuma yahoo baza guhamya umubano wabo muri Mata 24-2014 ibirori byabereye mu Butaliyani.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU