Ikipe ya Kiyovu sports ikomeje imyitozo yo kwitegura shampiyona izakomeza taliki 06 na 07 mutarama 2017 ku munsi wa 11 wa shambiyona nkuko byemejewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Abatoza 3 ba Kiyovu Sport bayifashije kuguma ku mwanya wa mbere ku rutonde rwagateganyo



Ikipe ya Kiyovu sport iri kumwanya wambere n’amanota 20,iyi kipe ngo ifite gahunda yo ku tarekura uriya mwanya, arinayo mpamvu ubu imyitozo yakajijwe kugira abakinnyi bazabe bari ku rwego rushimishije ndetse n’abashyashya bazabe bamaze ku menyerana n’abandi.

Umutoza wungirije Muratambirwa Djabili wakinnye akanatoza Kiyovu sport

Umukinnyi Kabula Muhamed uta ragaragaye mu mikino ya banje kubera impamvu zimwe na zimwe zitandukanye, ubu ni muzima ari gukora imyitozo n’abandi, ameze neza, naho Placide wari wagize akabazo k’imitsi nawe ku munsi w’ejo yakoze imyitozo n’abandi, ubu ameze neza.



Umukinnyi Mugheni Fabrice Capitaine wa Kiyovu sport, nawe yatangiye imyitozo nyuma yo gusoza ikiruhuko yari amazemo iminsi mu gihugu cya Congo gusura umuryango we.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU