Umuhanzikazi Butera Knowless wigaruriye imitima y’abantu batagira ingano yagaragaye ari myitozo ikarishye, benshi baratungurwa cyane dore ko batacyekaga ko uyu mugore umaze kubyara umwana umwe yashobora guterura ibyuma.

Knowless ni umuhanzikazi w’ikimenyabose wamamaye mu ndirimbo nka Uzagaruke, Winning Team, Ujya unkumbura, Baramushaka n’izindi nyinshi, si ibyo gusa kandi kuko uyu muhanzikazi yegukanye igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 5.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 180,000, Butera yashyizeho Amashusho arimo gukora imyitozo ngorora mubiri, bitungura abantu benshi.



Knowless ni umuhanzikazi ukunzwe mu Rwanda
Knowless ni umuhanzikazi ukunzwe mu Rwanda
Abantu benshi batunguwe no kubona uyu mugore aterura ibyuma mu buryo bukomeye
Abantu benshi batunguwe no kubona uyu mugore aterura ibyuma mu buryo bukomeye
Knowless Butera arimo gukora imyitozo ikakaye kugira ngo yongere agaragare nk'inkumi
Knowless Butera arimo gukora imyitozo ikakaye kugira ngo yongere agaragare nk’inkumi

Abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, benshi batanze ibitekerezo bagaragaza uburyo butunguwe bikomeye no kubona umubyeyi nkuyu aterura utwuma turemereye ubona ko afite umurava udasanzwe.



Kanda hano urebe Amashusho ya Knowless arimo guterura ibyuma



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU