Ku munsi w’ejo kuwa kabiri nibwo habayeho umuhango wo kurahira ku watsindwe amatora  Laila Odinga ndestse arahira n’uko Perezida Kenyatta yarahiye.

Laila Odinga ntiyanyuzwe n'indahiro ye



Laila Odinga wo mu ishyaka rya batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Uhuru Kenyatta, yatangaje ko atigeze yishimira uburyo we yarahijwe, kuko ngo ntiyigeze arahira nkuko perezida Kenyatta we yarahiye.

Uyu mugabo Laila Odinga ajya kurahira bivugwa ko abayobozi bakuru mu nshingano zabo zo kurahiza abayobozi bakuru b’ibihugu, ko batari bahari, gusa we yagerageje kubikora nk’uko bikwiye maze umuhango ugenda neza.

Nubwo Laila Odinga atigeze agaragaza amarangamutima ye ngo yerekane ko bimubabaje, gusa byagaragariye mu ijambo yavuze, abwira abaturage ko ntacyabananira mu gihe bazaba bashyize hamwe.

Laila Odinga ntiyanyuzwe n'indahiro ye



ibi yavuze agira ati: “baturage ba Kenya mwakoze cyane kandi ndabashimira kuri uy’umunsi w’amateka wa Kenya, kandi ibi byerekana ko ni dushyira hamwe ntacyatunanira kuko ibihumbi n’ibi by’abaturage, ni kimmwe mu byerekana ko ibi bihagije”

Yasoje avuga ko vuba bidatinze aza gusobanurira abaturage impamvu abayobozi bashinzwe iby’irahira rya perezida impamvu batahageze, aho ibi birori byari byabereye muri “Uhuru Park.”




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU