Leta ya Uganda yahakanye ibyo kwakira abimukira b’Abanyafurika ibihumbi n’ibihumbi cyane cyane Abanyasudani na Eritreya bagiye kwirukanwa n’igihugu cya Israel.

Leta ya Uganda yateye utwatsi ibyo kwakira abimukira birukanywe na Leta IsraelLeta ya Uganda ihakanye ibi nyuma y’umunsi umwe gusa igihugu cya Israel gitangiye kwirukana ku butaka bwabo abimukira b’Abanyafurika ibihumbi 38.

Ibi bikaba bibaye nyuma yuko amakuru aturuka mu ishami rishinzwe uburenganizra bwa muntu muri LONI avuga ko Leta ya Israel yagiranye amasezerano n’igihugu cy’u Rwanda na Uganda ko bakwakira abo bimukira bazirukanwa ku butaka bwa Israel.

Henry Okello Oryem, Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda akaba ahakana ibijyanye n’ayo masezeranoHenry Okello Oryem, Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda akaba ahakana ibijyanye n’ayo masezerano avuga ko Israel yagiranye na Uganda yo kwakira abimukira nk’uko yabitangarije ikinyamakuru AFP, ariko ngo Leta y’u Rwanda ntacyo yo iravuga kuri iki kibazo cy’abimukira.

Kugeze ubu Leta ya Israel yahaye abo bimukira igihe ntarengwa cyo kuba bavuye ku butaka bwayo aricyo gihe kingana n’amezi atatu, bivuze ko kugeza muri Werurwe uyu mwaka wa 2018.TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU