Umuhanzi Mani Martin umwe mu bahanzi b’abahanga ndetse banakunzwe cyane hano mu Rwanda yibasiwe bikomeye bitewe n’ifoto yashyize kuri Instagram ye ari kumwe n’umukobwa ugaragaza ikibuno cye.



Mani Martin yabanje kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mbere y’uko ahindura karirimba indirimbo zisanzwe bamwe babona nk’izi isi. Kuva icyo gihe hari abatariyumvisha ko yahinduye ndetse ko hari uburyo agomba gukoramo butandukanye n’ubwo yakoragamo mbere aho bagiye bibaza ku nsokozo ze, ndetse n’indi myitwarire ye muri rusange.



Kuri ubu ifoto Mani Martin yashyize hanze ari kumwe n’umukobwa wambaye ikabutura ngufi cyane ndetse igaragaza igice gito cy’ikibuno cye yatumye benshi bongera kuvuga bamwe bamubwira ko bidakwiye, ko Atari byo bizamugira umusitari cyangwa icyamamare, abandi bakavuga ko ntacyo bitwaye.

Mani Martin ni umwe mu bahanzi nyarwanda ukomeje kugenda ashyira hanze indirimbo zigisha abantu kubana neza, izivuga ku mateka, kuri afurika muri rusange n’izindi umuntu atashidikanya ko zigirira benshi akamaro aha twavuga nka: Rubanda, Akagezi ka Mushoroza, Ndaraye n’izindi nyinshi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU