Kay Martin wamamaye mu muziki ku izina rya MC Tino yashyize hanze indirimbo iryoheye amatwi yakoranye n’umuhanzi w’umunya Jamaica witwa Javada.

MC Tino wahoze mu itsinda rya TBB ryakunzwe cyane mu Rwanda nyuma yo gutangira gukora umuziki ku giti cye, amaze gushyira hanze indirimbo zinyuranye zirimo nka Umurima, Ibanga, Mulla, My Time n’izindi nyinshi.

MC Tino akomeje kwerekana imbaraga mu muziki
MC Tino akomeje kwerekana imbaraga mu muziki

Tino ujya ucishamo akanakora ibikorwa byo gushyushya urugamba (MC) kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2018 yakoranye n’umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Jamaica.

Tino na Javada ngo bahuriye ku rubuga rwa Instagram, barandikirana ndetse banohererezanya indirimbo, Javada ashima cyane imiririmbire ya Tino bahita bakorana iyi ndirimbo bise “My Lover”



Tino yakoranye indirimbo n'umuhanzi Javada wo muri Jamaica
Tino yakoranye indirimbo n’umuhanzi Javada wo muri Jamaica
Javada ni umuhanzi w'icyamamare muri Jamaica
Javada ni umuhanzi w’icyamamare muri Jamaica




Uyu Javada yakoranye indirimbo na Christopher Martin yitwa Oh NA NA, Akorana na Konshens n’ abandi benshi, mu ndirimbo zizwi yikoranye harimo Beside You, Message to somebody, After The Touch, Came my Way, Hold On, Gal Dem Ready n’izindi nyinshi.

Kanda hano wumve My Lover ya MC Tino na Javada



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU