Umuhanzi akaba n’umunyamakuru ndetse akaba n’umushyushyarugamba Mc Tino yanenze bikomeye abahanzi barimo Bruce Melody,Mico ndetse na Danny Vumbi kubera amagambo batangaje bibasira abahanzi nyarwanda.

Mc Tino yanenze bikomeye abahanzi barimo Bruce Melody,Mico na Danny Vumbi



Mc Tino n’umwe mu bahanzi bakomeje kugaragaza imbaraga nyinshi muri muzika akaba yanenze bikomeye abahanzi barimo Bruce Melody,Mico na Danny Vumbi aho baba bibasira abahanzi nyarwanda bavuga ko ntacyo baririmba ahubwo bapapira ibintu Mc Tino yavuze ko nabo batabitangaje bibavuye ku mutima ahubwo babitewe n’ubusinzi.

Mc Tino yanenze bikomeye abahanzi barimo Bruce Melody,Mico na Danny Vumbi
Bruce Melody numwe mu bahanzi banenzwe bikomeye na Mc Tino

Mc Tino nkuko yabitangarije City Radio akaba yatangaje ko aba bahanzi bakoze amakosa kuko basebeje abahanzi muri rusange kandi nabo aribo aho yagize ati “Ibintu aba bahanzi batangaje njyewe ndabona batarabikoze ari bazima kuko nubungubu umbwiye Bruce Melody kubisubiramo ari muzima sinzi ko yabisubiramo ahubwo buriya byatewe nibyo bari banyweye kuko ntago waba uri umuhanzi ngo uvuge ko abahanzi bose bapapira ubwo bivuga ko nabo bapapira”.



Mc Tino yanenze bikomeye abahanzi barimo Bruce Melody,Mico na Danny Vumbi
Mico numwe mu bahanzi bemeza ko abahanzi nyarwanda bapapira

Akaba yakomeje agira ati”Ibi nari kubiha agaciro iyo biza gutangazwa na Rutura,Seburikoko kuko akazi kabo n’urwenya rero ntago abahanzi nkabariya bagakwiye gutangaza ibintu nkibyo kuko nabo ubwabo bitesheje agaciro.”

Kanda hano wumve ibyo bano bahanzi batangaje




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU