Kay Martin wamamaye ku izina rya MC Tino yashyize hanze amashusho y’indirimbo “My Time” yiganjemo imyambarire idasanzwe n’abakobwa batigisa ikibuno mu buryo bukomeye.




Tino ni umwe mu bahanzi bari bagize itsinda rya TBB, gusa nyuma yo gutandukana buri wese yafashe umwanzuro wo kwikorana, kugeza magingo aya Tino akaba afite indirimbo nyinshi zirimo nka Mulla, Umurima, Ibanga n’izindi nyinshi.

Mu minsi ishize nibwo Tino yateguje abakunzi be ko agiye gushyira hanze amashusho ye ya mbere mu mwaka wa 2018, Ndetse anabasezeranya ko azaba yiganjemo impinduka zihambaye.

MC Tino yashyize hanze amashusho y'indirimbo My Time
MC Tino yashyize hanze amashusho y’indirimbo My Time



Mu mashusho ya MY Time ya Tino harimo abakobwa batigisa ikibuno
Mu mashusho ya MY Time ya Tino harimo abakobwa batigisa ikibuno
Abakobwa babyina muri iyi ndirimbo ntibasanzwe
Abakobwa babyina muri iyi ndirimbo ntibasanzwe
Harimo umukobwa ucurika umutwe maze agakaraga ikibuno
Harimo umukobwa ucurika umutwe maze agakaraga ikibuno

Muri aya mashusho y’indirimbo “My Time” higanjemo abakobwa batamenyerewe cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda, ndetse harimo n’imbyino zihambaye zishimangira ko Tino ari mu gihe cye cyo gukora ibihangano bizajya binyura abakunzi be.




Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer AB Godwin ubarizwa muri Touch Entertainment

Kanda hano urebe My Time ya MC Tino

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU