Abakobwa benshi bibwira ko bazi abahungu nyamara ibi ni ukwibeshya kuko hari ibintu byihariye abahungu hafi ya bose bibitseho ariko bikaba bikiri ibigihishwe ku bakobwa badashobora gutahura mu buryo bworoshye.



Abakobwa ntibateye kimwe n’abahungu, ibi rero bituma bagira ibitekerezo bitandukanye. Kuba bateye ku buryo butandukanye bituma hari imyitwarire n’imigirire abahungu batamenya ku bakobwa , ku rundi ruhande hakaba hari n’ibindi abakobwa batamenya ku bahungu. Ibi rero ni bimwe mu byo abakobwa batazi, byaba ibisanzwe cyangwa ibyerekeye abahungu cyane cyane: Ibi nibyo dukesha urubuga luckynotes.com.

1. Abahungu bagira amarangamutima cyane, iyo agukunze cyane, bizamutwara imbaraga nyinshi kugira ngo akurekure.

2. Umuhungu ashobora kuza kugutereta umunsi wose akubeshya, ariko iyo agiye kuryama abanza gutekereza ku nshuti akunda nyabyo.

3. Abahungu bashidukira cyane inseko z’abakobwa.

4. Umuhungu yakora ibishoboka byose kugira ngo umubone unamwemere.

5. Abahungu ntabwo bakunda ko abakunzi babo bavuga ibyerekeye uwo bakundanye cyangwa ibyo bungukiye mu rukundo rwabanje.

Komeza kubana natwe mu nkuru yacu itaratinda turakugezaho n’ibindi abakobwa batazi ku bahungu.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU