Ni kenshi hagiye hibazwa impamvu Knowless atajya ashyira ahagaragara amafoto y’umwana yabyaranye n’umugabo we Ishimwe Clement nk’ibindi byamamarekazi byose,aho bamwe biyumvishaga ko byibura ashaka kuzagaragaza umwana we ari kwamamaza ibikorwa runaka nkuko twagiye tubibona kuri Zari.

ALINE GAHONGAYIRE UMWE MU BABAYE HAFI KNOWESS ATWITE



Nyuma y’ibintu byose bitandukanye abantu bagiye batekereza,Knowless yasobanuye impamvu kandi ihabanye n’ibyagiwe bitekerezwa kuko we ahamya ko ari ukubangamira uburenganzira bw’umwana kuko bataba bazi icyo azihitiramo kuba cyo yarakuze.

Ni mukiganiro Butera yagiranye na Celebzmagazine aho yabajijwe impamvu atajya agaragaza umwana we,maze asubiza muri aya magambo “abenshi banzi ku bw’umwuga nahisemo gukora.Njye sinemeranya n’abahoza amafoto y’abana babo kuri social media sinzi ngo none yameze amenyo..,ejo sinzi yatangiye kugenda..,njye mbifata nko kuvogera uburenganzira bw’umwana”.



             UBWO KNOWLESS NA CLEMENT N’UMWANA BIBARUTSE BEREKEZAGA MU                            BWONGEREZA,AMAKURU AHARI NUKO BAGARUKA NTA MWANA BAGARUKANYE

Uretse ko nanone urebye ku rundi ruhande iyi mpamvu Knowless atanga ituma atagaragaza umwana we idafatika,kuko umubyeyi mwiza ari uw’ishimira umwana we ndetse akanamwirata kuko ndacyeka kwifotozanya n’umwana wawe wabyaye byiyongeyeho ari nawe wa mbere bitaba ari ukuvogera uburenganzira bwe.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU