Umuhanzikazi Nyarwanda Butera Jeanne D’arc uzwi nka Butera Knowless avuga ko izina Knowless risobanura ikintu kinini kuri we bitewe n’uburyo yagiye arirwanira ishyaka bitewe nuko no mu muryango we batari bishimiye ko anjya mu muziki.



BUTERA KNOWLESS YINJIYE MU MUZIKI IWABO BATABISHAKA

Knowless ngo atangira umuziki yahuye n’abacantege benshi batiyumvishaga uko umukobwa yinjira mu muziki,akarusho bamufata nk’imburamukoro,ikirara n’ibindi.

Butera Knowless asobanura uko yahisemo izina ry’ubuhanzi rya Knowless, yagize ati: ”Mu muryango wanjye ho ntibabyiyumvishaga, kuko umwe yakunze kunyiyama cyane kuwureka, yemeza ko ibyo ninjiyemo ntabizi. Yarananije cyane nkajya ndara ndira nkirirwa ndira. Nafashe iryo zina ngira ngo nihimure nanashimangira ko kuririmba  atari ukubura icyo ukora ahubwo ari umwuga nk’indi yose. Izina ryanjye ndarikunda kandi akenshi mparanira ko riba izina rifite igisobanuro gihabanye n’uko abenshi bazanzwe babizi.”



Knowless ubu ni umugore wa Producer Clement banabyaranye umwana umwe
Knowless ubu ni umugore wa Producer Clement banabyaranye umwana umwe

Butera Knowless akomeza ahamya ko impano ye yo kuririmba,ayikomora kuri nyina umubyara utakiri ku isi wakundaga kuririmba abarizwa muri chorale y’Abadiventist.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU