Nyampinga Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2017 yagize inama aha abakobwa barimo guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, ndetse anakomoza ku makuru avuga ko ashobora kuba afite umukunzi.

Kalimpinya Queen ni umwe muri ba Nyampinga bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda, abantu benshi bakaba baramukundiye uburanga, imico n’imiterere ye ndetse n’imyifato akunda kugaragaza mu buzima busanzwe.

Miss Queen Kalimpinya yabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2017
Miss Queen Kalimpinya yabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2017

Mu gihe irushanwa rya Miss Rwanda 2018 rigeze kure, Kalimpinya yagize inama aha abakobwa barimo guhatana, aho yabasabye ibintu bitatu byonyine.

Queen yagize ati “Abakobwa barimo guhatana muri Miss Rwanda 2018 nabagira inama eshatu zonyine, {1} bagomba kwitegura mu buryo bwose(Aha icyo yashatse kugaragaza ni uko umukobwa wese uhatanye muri iri rushanwa agomba kwitegura mu Bwiza, Ubwenge ndetse n’umuco), {2} yabasabye kuba abo bari bo, bakareka kwigira uko batari, {3} Yabasabye Gusenga Imana cyane.”

Kalimpinya Queen yasabye abakobwa bari guhatana muri Miss Rwanda 2018 kurushaho kwitegura, kuba uko bari, no gusenga
Kalimpinya Queen yasabye abakobwa bari guhatana muri Miss Rwanda 2018 kurushaho kwitegura, kuba uko bari, no gusenga

Kalimpinya Queen kandi yanakomoje ku musore baherutse gufotoranywa maze bagahwihwisa ko ngo baba bakundana, ibi yabihakanye maze avuga ko Uriya musore bari kumwe ari umuturanyi usanzwe, ndetse anashimangira ko ubusanzwe nta mukunzi agira.

Queen yavuze ko uyu musore bari basohokanye ari umuturanyi
Queen yavuze ko uyu musore bari basohokanye ari umuturanyi
Ubusanzwe ngo ntanubwo Kalimpinya Queen agira umukunzi
Ubusanzwe ngo ntanubwo Kalimpinya Queen agira umukunzi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU