Igikorwa cyo gutoranya umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2018 cyakomereje mu ntara y’ i Burengerazuba, mu karere ka Rubavu aho batoranyije abakobwa 6 muri 7 bari bitabiriye iki gikorwa.
Ni igikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2018, kikaba cyarasojwe abakobwa barimo Uwimbabazi Alliance, Iradukunda Liliane, Neema Nina, Isimbi Chanelle, Uwase Fiona na Gacukuzi Belyse babonye amahirwe yo kuzahagararira intara y’iburengerazuba muri Miss Rwanda 2018.

Nkuko bimenyerewe, abakobwa bose barabanza bakiyerekana mu ntambuko nziza, hanyuma bakabona guhatwa ibibazo n’abagize akanama nkemurampaka mu rwego rwo gusuzuma ubumenyi bwabo.
Nkuko byagenze mu karere ka Musanze kuya 13 Mutarama, ni nako byagenze mu karere ka Rubavu kuko abagize akanama nkemurampaka(Sandrine Isheja, Rwabigwi Gilbert na Higiro Jean Pierre) bahase ibibazo aba bakobwa hanyuma bajya kwiherera bagarukana urutonde rw’abemerewe kuzakomeza muri aya marushanwa.
Aya ni amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa










