Amajonjora ya nyuma y’irushanwa rya Miss Rwanda 2018 yasorejwe mu mujyi wa Kigali ahatowe abakobwa bagera kuri barindwi(7) biyongera ku bandi 28 baturutse mu ntara zinyuranye z’igihugu.

Umujyi wa Kigali uzahagararirwa n'abakobwa 7
Miss Rwanda 2018: Mu bakobwa bazahagararira umujyi wa Kigali




Mu byumweru byashize, abashinzwe gutegura iri rushanwa banyuze mu ntara enye(4) zigize igihugu cy’u Rwanda maze batora abakobwa b’uburanga bazakurwamo umwe uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2018 agasimbura Iradukunda Elsa.

Mu ijonjora ryabereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2018, ryasojwe abakobwa barindwi bitwa Teta Shalon, Kayirebwa Marie Paul, Uwonkunda Belinda, Uwase Teta Anita, Ingabire Belinda, Umutoni Belise na Umuhoza Karen batorewe kuzahagararira Umujyi wa Kigali.

Mu bakobwa barindwi (7) batowe, harimo babiri b’impanga bitwa Uwonkunda Belinda na Umutoni Belyse, bose bafite imyaka 22,  bafite n’uburebure bwa cm 170.

Muri abo bakobwa barindwi harimo n'impanga ebyiri
Muri abo bakobwa barindwi harimo n’impanga ebyiri



Izi mpanga zitwa Uwonkunda Belinda na Umutoni Belyse,
Izi mpanga zitwa Uwonkunda Belinda na Umutoni Belyse

DORE AMAZINA Y’ABAKOBWA BATSINZE MU NTARA ZOSE

Abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru

Usanase Shamim ,Umutoniwase Paula ,Ishimwe Belly Stecy,Irebe Natacha ,Umuhoza Linda ,Ingabire Divine

Abazahagararira Intara y’Uburengerazuba

Uwimbabazi Alliance,Iradukunda Liliane, Neema Nina, Isimbi Chanella, Uwase Fiona, Gacukuzi Belyse,

Abazahagararira Intara y’Amajyepfo

Dushimimana Lydia, Irakoze Vanessa, Ishimwe Noriella, Ikirezi Mpore Marie Wivine, Nzakorerimana Gloria, Umunyana Shanitah, Umuhire Rebecca, Uwase Ndahiro Liliane, Mushombokazi Jordan, Umutoniwase Anastasie

Abazahagararira Intara y’Uburasirazuba

Umutoni Charlotte, Munyana Shemsa, Uwineza Solange, Umwali Lindah, Umutoni Fidela, Bampire Diane




Abakobwa bazahagararira Umujyi wa Kigali

Teta Shalon, Kayirebwa Marie Paul, Uwonkunda Belinda, Uwase Teta Anita, Ingabire Belinda, Umutoni Belise, Umuhoza Karen

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU