Ubwo Miss Teta Sandra yari muri gereza mu mwaka ushize, uwahoze ari umukunzi we Derek wo muri Active yagaragaje ko amuri hafi ndetse bigakekwa ko baba barasubiranye. Sandra Teta akaba yamaze amatsiko abakekeranyaga.

Miss Teta Sandra yatangaje uko Derek bahoze bakundana yamwitayeho ari muri gereza nuko yabyakiriye



Miss Teta Sandra asubiza ku bw’uru rukundo benshi bemezaga ko rushobora kuba rwarongeye kubyuka hagati yabo, aha yari mu kiganiro na KT radio, yavuze ko ntaho bihuriye n’urukundo ko ahubwo yamubaye hafi nk’umuntu bamenyanye ndetse bagakundana cayne ko yari mu bihe bikomeye.

Miss Teta Sandra yatangaje uko Derek bahoze bakundana yamwitayeho ari muri gereza nuko yabyakiriye

Yagize ati: ”Ahhh nibyo yari andi hafi nk’umuntu twamenyanye, twarakundanye imyaka igera muri ibiri n’igice.Umuntu wese waba ufite umutima yakuba hafi atari uko mwatandukanye cyangwa iki? Kuko iyo uri hariya uba ukeneye abantu bagufasha bakuganiriza.”

Twabibutsa ko Miss Teta Sandra yari yafungiwe gutanga check itazigamiwe mu mwaka wa 2017 umwaka utamuguye neza na gato ari nabyo byatumye ubwo yinjiraga mu mwaka wa 2018 yarabaye nk’uvuma umwaka wa 2017 avuga ko uyu mwaka wapfuye ndetse yawuhambye.



Miss Teta Sandra

Iyi Foto ya Miss Teta Sandra yafashwe mu ijoro ryo kuri Bonane 

Kuri ubu Sandra Teta ari mu bahatanira kwitabira irushanwa rya Godfather East Africa 2018 ndetse akaba yabashije kwinjira mu kiciro cya kabiri cy’amajonjora.




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU