Miss Uwase Raissa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda muri 2015, yatangaje birambuye ubusobanuro bwa Tatuwaje afite mu gatuza(hejuru y’amabere ye).

Vanessa Raissa ukunda kwiyita Her Majesty cyangwa Queen Of Instagram ni umwe mu bakobwa bavugisha abantu benshi hano mu Rwanda bitewe n’imiterere ndetse n’uburanga bwe.

Uyu mwari ukunda kugendana na Teta Sandra yishushanyije Tatuwaje mu gatuza, Hejuru n’amabere ye maze yandikaho umurongo wo muri Bibiliya(Psalms 35).

Uwase Raissa Vanessa n'igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda muri 2015
Uwase Raissa Vanessa n’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda muri 2015

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda, Vanessa Raissa yatubwiye birambuye impamvu yamuteye kwishushanyaho iyi Tatuwaje, ndetse n’ubusobanuro bwayo.



Her Majesty yagize ati “Niyanditseho uriya murongo(Psalms 35) kugira ngo nsabire abanyanga(Abanzi) umugisha ku Mana, umuntu watumye nishushanyaho cyangwa se wanteye imbaraga ni Mama, aya magambo yakundaga kuyifashisha mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, nyuma yo kubona ko aya magambo afashije umuryango wacu nahisemo kuyishushanyaho ku mubiri wanjye.”

Miss Vanessa Raissa afite Tatuwaje mu gatuza ke
Miss Vanessa Raissa afite Tatuwaje mu gatuza ke
Tatuwaje ya Vanessa ni umurongo wo muri Bibiliya(Psalms 35)
Tatuwaje ya Vanessa ni umurongo wo muri Bibiliya(Psalms 35)



Vanessa ngo aya magambo yanditse mu gatuza ke yaramufashije cyane we n'umuryango we
Vanessa ngo aya magambo yanditse mu gatuza ke yaramufashije cyane we n’umuryango we

Pslams 35 cyangwa se Zaburi ya 35 haravuga ngo “Uwiteka burana n’abamburanya, Rwana n’abandwanya, Enda ingabo nto n’inini uhagurukire kuntabara.”

Vanessa kandi yakomoje ku marushanwa ya GodFather East Africa arimo guhatanira aho yavuze ko yumva afite icyizere cyo kuzahagararira u Rwanda neza, akaba asaba abakunzi be kumushyigikira kuko uruhare rwabo rukenewe, nawe ngo ntago azabatenguha.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU