Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, Naseeb Abdul Juma, uzwi ku izina nka Diamond Platinumz yageze I Kigali mu gitondo cyo ku wa gatanu w’iki cyumweru mu ruzinduko yajemo nk’umushoramali anahishura ko azagura inzu y’akataraboneka agomba guturamo n’umuryango we bishobotse cyangwa akajya aha yaje mu biruhuko.



Uyu muhanzi yabanje gusura abana bafite ubumuga bwo kutabona barererawa mu kigo cya Jordan Foundation giherereye mu Kagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo.Yakomeje urugendo agirana ikiganiro n’itangazamakuru nyuma asura isoko rya Nyarugenge anagenderera abafana be batuye mu bice bya Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

                      Ubutumwa yatanze amenyesha ko agiye kugura inzu i Kigali

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu Diamond yaje kujya ku Gishushu munsi ya Kigali Convention Centre ahari inzu bivugwa ko ashaka kugura, yahageze aherekejwe n’abarinzi be ndetse n’abandi bafatanya mu kazi ka buri munsi nk’umujyanama we Sallim.



Iyi nzu ashaka kugura ifite ibyumba 10 ikaba iherereye ku Gishushu munsi ya Kigali Convention Center na Radisson Blu. Diamond yinjiye muri iyi nzu anayifotorezamo avuga ko yayishimye.

                    Iyi nzu niyo Diamond bivugwa ko agiye kugura mu Rwanda

Diamond yaje mu ruzinduko mu Rwanda nk’umushoramari aho yamuritse ku mugaragaro ibicuruzwa bye birimo ibinyobwa bwizwi nka ‘’Diamond karanga’’ na parfume izwi nka ‘’CHIBU’’.

Yabwiye abanyamakuru ko yasanze agomba kugira icyo amarira abantu atibanze kuri muzika ahanga ubucuruzi kandi bumaze gutanga akazi ku bantu batari bacye mu gihugu cye. Yagize ati, ’’Iyo wibanze kuba umunyamuzika gusa, bigasa nkaho abahanzi ari abantu bo kwidagadura gusa, sibyo kuko ushobora gukoresha uwo muziki mu bundi buryo bwiza bwagirira akamaro Afrika y’i Burasirazuba, mu muryango no mu rubyiruko runyuranye. Nkanjye Diamond, bitarinze gukorwa n’abantiu nkabayapolitiki nahisemo gufata iyambere gushaka icyafasha abantu.’’

Biteganyijwe ko Diamond azava mu Rwanda ku munsi wo kuwa mbere.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU