Miss Uwase Belinda yibarutse abana b’impanga

Miss Umutoni Uwase Belinda wahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 yibarutse abana b’impanga b’abahungu nyuma y’amezi arenga 4 akoze ubukwe n’umukunzi we Theo Gakire.

Umutoni Uwase Belinda wahatanye muri Miss Rwanda 2017 aritegura kurushinga




Umuhanzikazi Asinah yongeye guhungabanya imbuga nkoranyambaga

Mukasine Asinah uzwi nka Asinah Erra mu muziki yongeye gukora igikorwa cy’ubushotoranyi maze ashyira hanze amafoto yambaye ubusa buri buri aryamye mu gitanda.

Asinah Erra yashyize hanze amafoto yambaye ubusa buri buri, aryamye mu gitanda

Kuri aya mafoto, Asinah yanditseho amagambo yo kwifuriza abakunzi be kugira igitondo cyiza

Miss Rwanda 2018: Mu bakobwa bazahagararira umujyi wa Kigali, harimo n’impanga

Amajonjora ya nyuma y’irushanwa rya Miss Rwanda 2018 yasorejwe mu mujyi wa Kigali ahatowe abakobwa bagera kuri barindwi(7) biyongera ku bandi 28 baturutse mu ntara zinyuranye z’igihugu.

Amazina y’abakobwa batsinze mu mujyi wa Kigali ni : Teta Shalon, Kayirebwa Marie Paul, Uwonkunda Belinda, Uwase Teta Anita, Ingabire Belinda, Umutoni Belise na Umuhoza Karen

Umujyi wa Kigali uzahagararirwa n'abakobwa 7

Muri abo bakobwa barindwi harimo n'impanga ebyiri

Anita Pendo yahakanye amakuru avuga ko yatandukanye n’umugabo we

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba ukunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda, Anita Pendo yihanangirije abavuga ko yaba yaramaze gutandukana n’umukunzi we Ndanda Alphonse, maze ashimangira ko bakiri kumwe ndetse bameranye neza cyane.

Anita Pendo yanyomoje abavuga ko yaba yaratandukanye na Ndanda Alphonse

Nyuma yo gufungurwa, P FLA yashyize hanze Video ya mbere

Umuraperi Hakizimana Murerwa Amani uzwi nka P Fla mu muziki yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa Nkunda Rap{Akaba ariyo ndirimbo ya mbere ashyize hanze kuva yafungurwa}.

 P FLA yashyize hanze amashusho ye ya mbere kuva yafungurwa

Amashusho y'indirimbo ya P FLA yafashwe na Drone




Ibyamamare nyarwanda byagaragaje imodoka zabo

Abantu benshi bakunze kugira amatsiko yo kumenya uko imodoka z’Ibyamamare byo mu Rwanda zimeze, dore ko akenshi usanga badakunze no kuzerekana cyane ku karubanda, Mu mafoto Touchrwanda yabakusanyirije hifashishijwe imbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda, urabasha kwirebera imodoka za bamwe mu byamamare bikomeye hano mu Rwanda

Umunyamideli Kate Bashabe atunze imodoka ihenze cyane

Imodoka ya Butera Knowless isize irangi ry'umukara

Nizzo wo muri Urban Boyz afite imodoka yo mu bwoko bwa Celica

Buzindu Allioni afite imodoka ifunguye hejuru

Mukunzi Yanick wo muri Rayon Sport afite imodoka y'icyatsi, ifunguye hejuru

The Ben mu buryohe bw’ ibirwa bya Carayibe

Mugisha Benjamin, umuririmbyi w’umunyarwanda ubarizwa muri America uzwi nka The Ben amaze iminsi arya ubuzima muri Dominican Republic ho mu birwa bya Carayibe na Pacific.

The Ben (Mugisha Benjamin) mu buryohe bw' ibirwa bya Carayibe

Harmonize wo muri Wassafi ategerejwe i Kigali

Umuhanzi umaze kuba ikimenyabose muri Africa, Rajab Abdul Kahali wamamaye ku izina rya Harmonize mu muziki agiye kuza gutaramira mu gihugu cy’u Rwanda mu karere ka Musanze ndetse no mu mujyi wa Kigali mu gitaramo cyateguwe na The Mane ifasha Safi Madiba na Marina.




Rajab Abdul Kahali wamamaye ku izina rya Harmonize agiye gutaramira i Kigali na Musanze

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU