Oda Paccy numwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri muzika nyarwanda kuri ubu hakaba hagaragaye undi muhanzikazi benshi biri kugora kumutandukanya nawe muburyo bw’imiririmbire.



D Chris n’umuhanzikazi uri kuzamuka akaba akora injyana ya Hip Hop uyu muhanzikazi benshi bakaba bakomeje kwimwitiranya n’umuraperikazi Oda Paccy bitewe nuko amajwi yabo bombi kuyatandukanya bitoroshye.

Umuhanzikazi  D Chriss aganira na Touchrwanda akaba yadutangarije ko nawe bimutungura iyo ari kuririmba kuko benshi bamubwira ko afite ijwi rimeze nkirya Oda Paccy ariko we agomba gukora umuziki w’umwimerere naho ibyo kuvuga ko afite ijwi nkirya Oda Paccy yumva nta byinshi yabitangazaho.



Uyu muhanzikazi D Chris kuri ubu akaba yashyize hanze indirimbo yakoranye na Aime Bluestone yitwa ‘Come Closer’, benshi mu bamaze kumva iyi ndirimbo bakaba bakomeje gutangarira ubuhanga bw’uyu muhanzikazi dore ko benshi bemeza ko u Rwanda rubonye umuraperikazi mwiza ugiye kongera gukundisha injyana ya Hip Hop y’abakobwa abanyarwanda, dore ko iyi njyana yakorwaga n’abahanzi barimo Young Grace, Oda Paccy, Fearless ndetse n’abandi batandukanye byagaragaraga ko yasubiye inyuma.

Kanda hano wumve indirimbo Come Closer ya D Chris na Aime Bluestone



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU