Umubyeyi w’imyaka 60 Mukakamanzi Beata uzwi mu mafilime nyarwanda abenshi bakunze kwita Cecile mu intare y’ingore cyangwa Mama Nicke muri City Maid, avuga ko bidahagije gukora umwuga umwe.

Mukakamanzi Beata avuga ko gukora umwuga umwe bidahagije umunyarwanda



Uy’umubyeyi aganira n’ikinyamakuru Touch Rwanda.com yavuze ko mu iterambere ry’umunyarwanda bidakwiye gukora umwuga umwe, nkuko nawe yahisemo kugira undi mwuga akora nyuma yo gukina amafilime.

Ibi yabitangaje aho yavugaga ko byakabereye undi munyarwanda wese kwihangira umurimo nkuko Perezida Kagame akomeza kubishishikariza abanyarwanda. Twamubajije umwuga we ashobora kuba akora nyuma yo gukina amafilime, maze atubwira ko we yahisemo gutanga Minerivale maze yiga kuboha Ibikapu byo mu bwoko bwa “Marete” zikunzwe gukoreshwa n’igitsina gore, aho avuga ko mu kwezi ashobora kuboha udukapu tune, kandi bikaba bimutunze.

Mukakamanzi Beata avuga ko gukora umwuga umwe bidahagije umunyarwanda

Ibi  yabitangaje muri ayamagambo ati: “buriya umuntu ntajya amenya ikizamutunga ninayo mpamvu umuntu yagakwiye kuzajya akora imyuga myinshi itandukanye bityo akabasha kwiteza imbere.”

Uy’umubyeyi yatuganirije ibijyanye no kuba akina amafilime, maze avuga ko abimazemo imyaka 6, avuga ko kandi yabitangiye nawe atazi uko bigenze, kuko ngo yigenderaga mu muhanda bisanzwe maze agera aho bita kuri “Club Rafiki ” Inyamirambo maze abona abantu bakina amafilime bahita bamubwira ngo naze asimbure uwagombaga gukina muri uwo mwanya, maze bitangira gutyo kugeza nanubu.

Yasoje avuga ko akunda igihugu cye cyamubyaye kandi anakomeza gukangurira abanyarwanda muri rusange kwihangira imirimo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU