Umuhanzi nyarwanda Muneza Christopher wakunze guhakana cyane kuba mu rukundo n’abakobwa batandukanye, kuri ubu yahishuye ko imyaka irenga itatu akundana n’umukobwa utifuza kwisanga muri mu bitangazamakuru.

Umuhanzi nyarwanda Muneza Christopher



Christopher yavuzwe cyane kuba mu rukundo na Miss Akiwacu Colombe usigaye utuye mu Bufaransa, ariko aba bombi umubano wabo bakomeje kuwuhisha ndetse buri wese akumvikanisha ko ari ubushuti busanzwe.

Christopher yavuzwe cyane kuba mu rukundo na Miss Akiwacu Colombe
Iyi niyo foto yatumye abantu batangira kuvuga ko Christopher yaba ari mu rukundo na Nyampinga Akiwacu Colombe

Mu magambo ye Christopher yagize ati: ”Biriya bivugwa ko naba nkundana na Colombe ntago aribyo. Ibintu by’urukundo mbifata nk’ubuzima bwanjye bwite ntapfa gutangaza.”

Ubwo yabazwaga inkomoko y’ifoto ari kumwe  na Miss Colombe bigaragara ko bari bahuje urugwiro, Christopher yavuze ko hari bamwe bafashe ifoto yabo  nk’ibintu bidasanzwe kandi bitari bikwiriye. Yagize ati: ” Ifoto nayishyize kuri instagram yanjye, ugiyeho wasanga atari we(Colombe) mukobwa twari turi kumwe gusa. Impamvu abantu babifashe nk’ibintu bidasanzwe ni uko batari bazi ko dusanzwe tuziranye. Iriya foto twayifotoje nk’umuntu w’inshuti dusanzwe tuziranye. Abantu batangiye kuvuga no kwandika ko dukundana bakimara kubona iriya foto ariko ntakidasanzwe kirimo rwose.

Mu minsi ishize nanone, Muneza Christopher yavuzwe mu rukundo n’uyu mukobwa bari kumwe ku ifoto ariko abyamaganire kure



Mu minsi ishize nanone, Muneza Christopher yavuzwe mu rukundo n’uyu mukobwa

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Christopher yahishuye ko imyaka irenga itatu ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa ngo utifuza kwisanga muri rubanda azwi, aha yasobanuye ko uyu mukunzi we ari umuntu ukunda gushyira ibintu bye ku murongo kuburyo atifuza kwisanga mu itangazamukuru.Yagize ati: “Mfite umukunzi n’ubushize yari ahari ariko ikibazo ntabwo ari umuntu ukunda kwisanga mu itangazamakuru.Ahaaaa hashize imyaka itatu turi inshuti.”

Abajijwe icyo yaba yarakundiye uyu mukobwa mu bakobwa benshi bagenda bagaragaza ko bakunda ibyamamare, yatangaje y’uko bigoye kubisobanura ariko ko hari ingingo zimwe na zimwe yashingiyeho amuhitamo muri benshi azi.

Muneza ati:”Hari ibintu utashobora gusobanura neza,ikintu cya mbere cyankuruye ntabwo ari ubwiza, ni ukuntu ameze n’ukuntu yakira ibintu n’uko atuje.Uhhh ukuntu adashiduka, nta kintu kimushitura.”

Uyu muhanzi avuga ko uyu mukobwa bakundana arusha umwaka umwe w’amavuko atari umuntu ushidukira ubuzima nk’ubwo abona muri filime cyangwa ku byamamare runaka ahubwo ko acanye ku maso kuburyo buri kimwe cyose abona yagikora mu buryo bwe.

Yagize ati: “Hari ukuntu nyine, munyihanganire kuba ngiye kubivuga muri rusange hari ukuntu abakobwa badakunze kwita ku bintu niba nabyita isi y’ubucuruzi cyangwa se gushaka amafaranga kubaho muri rusange. Hari ukuntu badakunze kubyitaho cyangwa se nyine ukabona si ibintu bibafasheho.Abenshi bakunze kuba bameze nk’abantu bashaka kubaho ubuzima budashoboka bakubwira ibitekerezo ukumva n’ibintu bidashoboka bijyanye n’umuhate, ugasanga bibera muri filimi bashaka kubaho nka Kim Kardashian. We rero ni umuntu ukanuye amaso, arahari kandi azi ukuntu ibintu bigenda azi icyo bisaba ku myaka ye bidashoboka nyine ubundi.”



Christopher avuga ko mugutereta uyu mukobwa byamugoye bitewe n’uburyo uyu mukunzi we atabashaka kwiyumvisha ibyo akora. Ngo yumvaga bitakunda ko yateretwa n’umusore w’umusitari uzwi mu Rwanda hose.

Yagize ati: “Ntabwo ibi bintu nkora yabyumvaga nta n’ubwo yari aziko byamubaho rero hari igihe navuganaga nawe nkumva ni sawa, namuvugisha undi munsi nkumva ndatangiye bundi bushyashya akambwira ngo ibyo bintu byawe erega ntabwo byashoboka.”

Avuga ko kujya gutereta uyu mukobwa byasabye ko amwereka itandukaniro rya Christopher w’umuhanzi na Christopher wo mu buzima busanzwe wavukiye i Nyamirambo, ati: “Byamusabye ko abiha umwanya akabona ko akabona ko tubaho ubuzima busanzwe nyuma ya biriya. Hari abantu batekereza y’uko tuba tumeze nko mu mashusho y’indirimbo cyangwa muri concert ukuntu uba umeze.”

Muneza avuga ko nyuma y’uko uyu mukunzi we afashe wo kugereranya ubuzima bwe bw’umuziki, yasanze abahanzi nabo babaho ubuzima busanzwe butandukanye n’ubwo abantu benshi bababonamo iyo bari mu kazi kabo ka muzika biyeguriye.

Christopher avuga ko afite umukunzi bamaranye imyaka itatu
Christopher avuga ko afite umukunzi bamaranye imyaka itatu



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU