Mbanje kubasuhuza mwese abasomyi bo kuri uru rubuga, njye nitwa Chris, ndi ingaragu, nkaba umuhungu w’inzobe itari cyane, muzima mfite uburebure bwa 1.75m, uburemere 76kg, mfite imyaka 31, mfite akazi keza, narangije Masters, nzi indimi (Ikinyarwanda,English na French byose neza, hamwe na ka swahili gake), ndasenga kandi nubaha Imana.

Impamvu nanditse ndifuza umukunzi uri serious, uzi icyo ashaka kandi ufite urukundo.
Umukobwa wiyubaha ukunda Imana kandi akayubaha, ukunda abantu mbese ufite indangagaciro nyarwanda (akaba aturuka mu muryango wiyubashye).
Agomba kuba afite akazi keza,yararangije kaminuza (Bachelor’s degree) byaba byiza akaba yarasoje cyangwa yiga masters muri field iyo ari yo yose. Igihugu yaba atuyemo cyose nta kibazo gusa agomba kuba ari umunyarwandakazi w’indangagaciro.

Imiterere ye n’ingano bye: muremure hagati ya 1.65m na 1.75m, akaba ari imibiri yombi cyangwa inzobe ariko idatamuye (Note: Nta mukorogo), Akaba atarengeje imyaka 28.

 Ubaye wumva ukeneye kandi igihe cyarageze cyo kubaka urugo, wujuje ibisabwa byavuzwe haruguru, wanyandikira for a serious relationship kuri E-mail : ngabo.chris1986@gmail.com  ugashyiraho n’ifoto yawe.

Icyitonderwa: Niba wumva ari imikino ndagusabye ntiwirirwe unyandikira.

Mboneyeho umwanya wo gushimira ubuyobozi bw’urubuga, mwarakoze kandi nibicamo nzababwira. Murakoze,



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU