Umukinnyi w’ikirangirire muri Ruhago, Neymar Jr yongeye kubyutsa urukundo rwe n’umunyamidelikazi Bruna Marquezine bari bamaze igihe kinini baratandukanye.

Neymar Jr yasubiranye na Bruna Marquezine

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abantu miliyoni 86, Neymar yashyizeho ifoto arimo gusomana na Bruna Marquezine maze amuvuga ibigwi bidasanzwe, mu rwego rwo kwerekana ko ariwe mwamikazi w’umutima we.

Neymar na Bruna bari bamaze igihe kinini badacana uwaka, aho bivugwa ko ngo Neymar yashatse kumukangisha ko afite izina riremereye ku isi, undi nawe ngo ahita afata umwanzuro wo kumukatira, biba ngombwa ko Neymar ajya kuvuga nkay’ abagombozi mu rwego rwo kongera kumwigarurira.

Kuri ubu, Jr  na Bruna basubiranye bidasubwiraho, ndetse yahise anashyira hanze ifoto barimo gusomana, ibi akaba yabikoze ashaka kwerekana ko 2018 ayitangiye afite umukunzi.

Aba bombi bakundanye nyuma yuko Neymar atandukanye na Carolina Dantas babyaranye umwana we wa mbere witwa Davi Lucca da Silva Santos umaze kuzuza imyaka itandatu.

Neymar yakundanye na Bruna nyuma yo gutandukana na Carolina Dantas babyaranye umwana we witwa Davi Lucca da Silva Santos
Neymar yakundanye na Bruna nyuma yo gutandukana na Carolina Dantas babyaranye umwana we witwa Davi Lucca da Silva Santos
Bruna Marquezine, umukobwa ukundana na Neymar
Bruna Marquezine, umukobwa ukundana na Neymar
Bruna Marquezine, umukobwa ukundana na Neymar
Marquezine arakunzwe cyane mu gihugu cy’iwabo, Brazil

Bruna Marquezine, umukobwa ukundana na Neymar
Bruna asanzwe ari umukinnyi ukomeye w’ama Filim, akaba n’umunyamidelikazi
Bruna Marquezine, umukobwa ukundana na Neymar
Bruna Marquezine afite uburanga buhebuje
Bruna Marquezine, umukobwa ukundana na Neymar
Neymar yashatse kumukangisha izina afite, Bruna ahita afata umwanzuro wo gutandukana nawe, gusa biyunze ubungubu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU