Umuraperikazi Onika Tanya Maraj wamamaye ku izina rya Nicki Minaj yamaze gutandukana burundu n’umugabo bamaze igihe bacudikanye witwa Nas.

Minaj ni umwe mu baraperikazi bakomeye cyane muri Amerika, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Superbass, Anaconda, Starship, Night is still young, n’izindi nyinshi cyane.

Ahagana mu kwezi kwa Kamena 2017, nibwo urukundo rwa Nicki Minaj na Nasir Bin Olu Dara Jones wiyise Nas rwabaye Kimomo hirya no hino ndetse nabo ubwabo bagenda babishimangira babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Kuri ubu, urukundo rwa Nicki na Nas rwahindutse amateka nkuko TMZ ibishimangira, ngo impamvu yatumye batandukana ni uko Nas yahoraga mu bandi bakobwa, ndetse ngo yamaraga umwanya munini mu nzu ituganya umuziki ye k’uburyo kubonana na Nicki Minaj byabagaho gake cyane, ikindi kandi ngo aba bombi ntanubwo babaga mu mujyi umwe kuko Nicki aba West Coast ho muri Beverly Hills mu gihe Nas we ngo yibera I New York.



Nicki Minaj yatandukanye na Nas bamaranye amezi 7 bakundana
Nicki Minaj yatandukanye na Nas bamaranye amezi 7 bakundana
Long-time pals: The rapper, 35, and the hip-hop star, 44, are said to have parted ways 'a few weeks ago' after the strain of a long-distance relationship proved 'too much'
Nubwo bakundanaga ngo Nicki na Nas ntibatuye mu mujyi umwe, Nicki aba muri Bevery Hills, Nas akaba New York
'Queen of NY': The last interaction between the pair on social media was when Nas wished Nicki a happy birthday via his Instagram page on December 8
Nas aherutse kwita Nicki Minaj umwamikazi wa New York



Moving on: The couple are believed to have started dating in June 2017, but sources close to the situation have claimed 'the relationship ran out of steam'
Nicki yamaze gutandukana na Meek Mill ahita afatwa bugwate na Nas none nawe batandukanye
Close: Nicki and Nas have been friends for many years, but never formally confirmed rumors they were dating
Birahwihwiswa ko Nicki Minaj ashobora kuba atwite, gusa ku ruhande rwe abitera ishoti

Uyu Nas w’imyaka 44 ni umugabo ufite abana babiri, akaba yarakundanye na Nicki Minaj nyuma yuko Nicki amaze gutandukana na Meek Mill bari bamaranye imyaka irenga ibiri.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU