Nta minsi myinshi ishize Safi Madiba asezeye mu itsinda yaramazemo hafi imyaka 10 rya Urban Boys avugako agiye gukora umuziki kugiti cye, ndetse ko yabonye umujyanama mushya THE MANE ENTERTAINMENT ibarizwamo SAFI MADIBA ndetse na MARINA.



mu minota mike cyane ishize indirimbo ndetse n’amashusho by’uyu musore Safi afatanyije na Rayvan umuhanzi wo mu gihugu cya tanzania ubarizwa muri label ya WASAFI Record iyoborwa na Diamond Platinumz igiye hanze,nibwo Safi Madiba ahise abona urwandiko kuva kuri Youtube rumuhagarika ko atemerewe gushyira iyo ndirimbo ye kuri Youtube Channel yiwe.

Twabibutsa ko iyi ndirimbo mugutangira kwayo byagaragaraga ko ari THE MANE PRESENTS ariyo ifite uburenganzira bwayo bwose kuva ku majwi kugeza ku mashusho,ibi bikaba byafatwa nk’ubujura mugihe byaba byakozwe impande zombi zitabyumvikanyeho.



  • Irebere indirimbo COME CLOSER ya D Chriss ft Aime Bluestone

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU