Guhera uyu munsi tariki 17 mutarama 2018 mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyanza haratangizwa Amahugurwa agamije ubukangurambaga, kuzamura ubumenyi bwa abayoboazi n’abakozi bafite inshingano zabo muri sport no guhanahana ubunararibonye, mu mitegurire y’ibikorwa bya Siporo kuri bose.



Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR/RNOSC) nk’urwego rufite mu nshingano zarwo nkuru guteza imbere siporo, yateguye amahugurwa y’iminsi 3 agenewe abantu bari mu byiciro bitandukanye, bagira uruhare mu bikorwa bya siporo kuri bose (sport pour tous/sports for all).

Amahugurwa agamije ubukangurambaga, kuzamura ubumenyi bwabo no guhanahana inararibonye, mu mitegurire y’ibikorwa bya Siporo kuri bose.

Iki gikorwa kiri muri gahunda ya Komite Mpuzamahanga Olempike (CIO/IOC), by’umwihariko ishami ryayo rya “Sport et société active/Sport and active society”, rigamije ibikorwa byo gukangurira no gufasha abaturage b’ingeri zose kandi bo ku isi yose, gukora siporo n’igororangingo kuko ari ntasimburwa ku buzima bwa muntu mu kuwuha ubudahanga no kuwurinda uburwayi butandukanye.

Amahugurwa azahabwa abantu 45 bari mu byiciro bitandukanye, bagira uruhare mu mitegurire y’ibikorwa bya Siporo kuri bose:

  • Abashinzwe/abayobora ibikorwa bya siporo mu turere twose uko ari 30
  • Abahagarariye amwe mu mashyirahamwe y’imikino

Amahugurwa azabera i Nyanza mu kigo cya Komite Olempike y’u Rwanda (Centre des jeunes Olympafrica) i Nyanza kuva ku itariki ya 17 mutarama 2018 kugera kuya 19 mutarama 2018.

Kuwa gatanu taliki ya 19.01.2018, umunsi wa nyuma w’ayo mahugurwa, hazaba igikorwa cyo gutegura no gukora siporo kuri bose, kizahuriza hamwe abaturage bo mu mujyi wa Nyanza, abakozi n’abayobozi b’akarere ka Nyanza n’ab’intara y’amajyepfo ; abayobozi n’abakozi ba Komite Olempike y’u Rwanda.

Iki gikorwa kizayoborwa n’inararibonye zisanzwe zitunganya gahunda ya siporo mu mujyi wa Kigali « Car free day ».



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU