Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018, Abacungagereza bo muri Gereza ya Nyanza bishe barashe Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe igifungo cya burundu, ubwo yageragezaga gutoroka.

Nyanza: Umugororwa yarashwe agerageza gutoroka arapfa



Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, CIP Sengabo Hillary,  yavuze ko Nsengiyumva yasimbutse gereza yari afungiyemo ageze hanze abacungagereza bamubona yiruka baramurasa ahita apfa.

Sengabo Hillary yakomeje avuga ko muri iki gihe hagiye gukazwa ubukangurambaga ku bantu bafunzwe, bagasobanurirwa ko gutoroka ari ibintu binyuranyije n’amategeko. Nsengiyumva Jotham yari umwe mu itsinda ry’abantu 14 bashinjwaga gukorana n’umutwe wa FDLR, kwinjiza intwaro mu gihugu mu buryo butemewe ndetse n’ubwicanyi.

Urukiko Rukuru rwa Musanze, ku wa kane tariki 12 Werurwe 2015, nibwo rwasomye urubanza rwa Nsengiyumva na bagenzi be, 11 bahamwa n’ibyaha bakatirwa ibihano bitandukanye na ho batatu bagirwa abere.

Gutoroka kwa Nsengiyumva kuje nyuma yaho muri iyi gereza kandi mu ijoro ryo ku wa 30 Ukwakira 2017 na bwo hatorotse undi wari ufungiwe muri iyi gereza witwa Ntamuhanga Cassien ugishakishwa kugeza ubu.




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU