Nyuma y’amakuru ku ikubitwa ry’ umuhanzi Moses Ssekibogo usanzwe uzwi nka  Mowzey Radio mu itsinda ‘Goodlyfe’ ryo mu gihugu cya Uganda kuri ubu akaba  arwariye bikomeye mu bitaro, Polisi yo muri icyo gihugu yataye muri yombi abantu babiri kugira ngo batange amakuru kuri iryo kubitwa.

Nyuma y'ihondagurwa rya Mowzey Radio wo muri Goodlyfe, babiri batawe muri yombi.



Mowzey Radio kuri ubu arwariye bikomeye mu bitaro bya Kampala nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2018, ubwo yari mu kabari kitwa De Bar ko mu mugi wa Entebbe, yakubiswe bikomeye n’abantu bataramenyekana. Aka kabari De Bar, Radio yakubitiwemo akaba akunze kukaririmbiramo buri week end.

Magingo aya Polisi ya Uganda ikaba yamaze guta muri yombi ni George Egesa, nyir’ akabari ndetse n’ inshuti ye Xavier Rukere, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Entebbe mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Emilian Kayima yagize ati: Turacyashakisha umuntu umwe wamuteruye akamuhonda hasi, agahita yiruka.”

Amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga akaba yavugaga ko Mowzey Radio uririmbana na Weasels yashizemo umwuka, gusa amakuru aturuka mu bitaro yo akaba avuga ko Radio agihumeka kandi ari muri koma.

Nyuma y' ihondagurwa rya Mowzey Radio wo muri Goodlyfe, babiri batawe muri yombi

Ibi bitaro byasohoye itangazo binyomoza amakuru y’uko Radio yapfuye, bivuga ko birimo kumwitaho, bikora ibishoboka byose ngo birebe ko yazanzamuka.

Robert Kyagulanyi Ssentamu, umuhanzi akaba n’ umudepite muri Uganda, uzwi nka Bobi Wine, ejo ku wa Kabiri yasuye Radio agarukana inkuru y’ uko yasimbutse urupfu ariko arembye bikomeye.




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU