Nyuma y’amakimbirane no guterana amagambo bimaze iminsi bikorwa n’abagore b’umuhanzi Diamond Platnumz ari bo: Hamisa Mobetto na Zari Hassan, bifashishije imbuga nkoranyambaga. Kuri ubu Papa w’uyu muhanzi yabasabye guhagarika kwiha rubanda.

abagore b’umuhanzi Diamond Platnumz



Uyu mubyeyi wa Diamond uzwi nka Mzee Abdhul aganira n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania cyitwa Amani, yagaragaje umujinya ukomeye aterwa no kubona abakazana be bakomeje guhangana bapfa umuhungu we.Ndetse abasaba gutuza bagategereza icyemezo Diamond azafata dore ko ngo yaba Zari cyangwa Hamisa nta numwe wigeze asezerana n’uyu muhanzi mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bityo Abdhul akaba yavuze ko bariya bagore bafite uburenganzira bungana ,ko nta numwe usumba undi dore ko kandi bombi bafitanye abana na Diamond.

Papa w'’umuhanzi Diamond Platnumz



Abdhul yagize ati: ”Ndasaba bariya bagore kureka kurwanira ku mbuga nkoranyambaga kuko bose bafite uburenganzira bungana imbere ya Diamond kuko nta numwe muri bo wari washyingiranwa na we(Diamond).Ibyo bakomeje gukora simbikunda na gato rwose.Ndashaka ko bahagarika intambara barimo kuko umuhungu wanjye ari we uzihitiramo uzamubera umugore.Gusa Diamond ashobora no guhitamo kubarongora bombi kuko abyemererwa n’idini ya Islamu.Bityo rero nibubahane”.

abagore b’umuhanzi Diamond Platnumz

Uyu musaza yakomeje agira inama ikomeye abakazana be,avuga ko iyo bahanganye ku karubanda,bibambika isura mbi ndetse bikababaza ababyeyi babo,abasaba ko uzitwara neza kurusha undi akareka guterana amagambo ashobora kuzagira amahirwe yo kwegukana Diamond.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU